Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyatangiye kuzengurutswa Isi

Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangiye kuzengurutsa ishusho y’Igikombe kizahatanirwa n’amakipe atandukanye yo ku migabane itandukanye y’Isi mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Iri rushanwa rizitabirwa bwa mbere n’amakipe 32 rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025.
Ku ikubirito iki gikombe cyahereye mu Mujyi wa Milan mu gihugu cy’u Butaliyani ahari ikipe ya Inter Milan izakina iri rushanwa.
Kuri ubu iki gikombe kiri mu mujyi wa Casamblaca muri Morocco ahari ikipe ya Wydad Athletic Club izahagararira umugabane wa Afurika muri iri rushanwa.
Nyuma yaho kizerekeza mu Mujyi wa Dortmund ahari ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage.
FIFA iherutse kongera amafaranga azahabwa ikipe izegukana iri rushanwa agezwa kuri miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika ($).
Uko agabanyije mu matsinda muri iri rushanwa
Itsinda A harimo Inter Miami, Palmeiras, FC Porto na Al Ahly.
Itsinda B rigizwe na Paris Saint-Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Sounders FC.
Itsinda C rigizwe na Bayern Munich, Auckland City, Boca Junior na SL Benfica.
Itsinda D rizaba ririmo CR Flamengo, Espérance Sportive de Tunis, Chelsea FC, Club León. Itsinda E rigizwe na CA River Plate, Urawa Red Diamonds, CF Monterrey na FC Internazionale Milano.
Amakipe ari mu Itsinda G ni Manchester City, Wydad AC, Al Ain FC na Juventus FC. Irindi Tsinda ari na ryo rya nyuma ni H ririmo Real Madrid, Al Hilal, Pachuca, na FC Salzburg.
