Igihembo cy’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ntikijyanye n’igihe, batakambiye Leta

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye kuzamura ijwi basaba Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ngo ibafashe, iteka rigena igihembo cyabo mu irangiza rubanza, rivugururwe kuko icyo ribagenera kitajyanye n’igihe kandi mu gihe batarangije imanza binyuze mu cyamunara bishyira mu gihombo.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, mu Nteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, yitabiriwe n’abahagarariye Minisiteri y’Ubutabera.

Iteka rya Minisitiri rigena igihembo cy’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rikoreshwa mu Rwanda kugeza ubu ni iryo mu 2017, riteganya ko igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ufashije abantu kwemeza inyandiko y’irangizwa ry’urubanza hagati yabo ku neza ari 20.000 by’amafaranga y’u Rwanda yishyurwa n’uwamusabye serivisi.

Rigaragaza ko igihembo cyo kwishyuza umwenda ku gahato, binyuze mu cyamunara gikorwa hashingiwe ku nshingano ishingiye ku masezerano, ku mategeko cyangwa ku cyemezo cy’urukiko, icy’ubuyobozi cyangwa indi nyandikompesha, kingana na 5% y’agaciro k’ibyishyuzwa.

Igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ukoze igikorwa kitagaragaza agaciro harangizwa ku gahato icyemezo cy’urukiko cyangwa inyandikompesha, ntikirenza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé, yagaragarije Minisiteri ko kuva iri teka rigena ibihembo ryasohoka, hari impinduka nyinshi zabayeho mu gaciro k’ibintu bitandukanye bityo ko rikwiye guhindurwa rikajyanishwa n’igihe.

Yagize ati: “Iryo teka riteganya ko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ahabwa 5% by’agaciro k’imitungo yagaruje gusa iyo yateje cyamunara, kandi buri gihe singomba ko urubanza ururangiza ari uko wateje cyamunara, wishyuza miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda ukazibona kuri konti y’umuntu, ukazifatira si ngomba ko uteza cyamunara, icyo gihe ngo ntibazaguha 5% y’amafaranga wishyuje.”

Yakomeje avuga ko izo mbogamizi zikomeje gutuma hari Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, bihunza inzira z’ubuhuza bw’abafitanye ikibazo n’ibindi babona bidatuma urubanza rurangirira ku cyamunara kuko baba abona ko nta gihembo bazahabona.

Umuhesha w’Inkiko w’Umwunga, Me Mihigo Safari yavuze ko uko iryo teka riteye rigusha mu gihombo Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Yagize ati: “Mu by’ukuri itegeko rikoze nabi, bavuga 5% ari uko ugiye muri cyamunara, kandi ntabwo aba ari bwo ugitangira, hari igenagaciro wakoze, hari no gutanga amatangazo, ibyo byose ukajya kubona uwo wishyuriza aragiye arakureze, umucamanza akavuga ngo cyamunara irahagaze.”

Yakomeje avuga ko Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bagwa mu gihombo kubera ibyo batakaje mu gihe cyo gukurikirana irangizwa ry’urubanza batabasha kubigaruza.

Ati: “Iteka rihindutse,mbere hari iryahindutse, ryavugaga ko uhabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ku byo ukoze, nibura waravugaga ngo niba hari ayo mbonye ariko ubu abo wishyuriza bihutira kujya mu nkiko bakavuga ngo wishe uburyo bikorwa (procedure).”

Gahongayire Mariam, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Kwegereza Serivisi z’Ubutabera Abaturage, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi barimo gushaka uko cyakemuka.

Yagize ati: “Icyo cyifuzo ntabwo ari ubwa mbere kigaragajwe, no mu nteko rusange y’umwaka ushize bari bakigaragaje ntabwo twacyumvise ngo tukihererane.

Minisiteri y’Ubutabare n’izindi nzego bafatanya barimo kugikoraho, turebe na ririya tegeko rigenga ibihembo ryahinduka, tukareba ko byangana n’ibiciro biriho ubu ngubu.”

Abahesrha b’inkiko b’umwuga bagaragarije MINIJUST ko iteka rigena ibihembo byabo ritajyanye n’igihe
Gahongayire Miriam Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST Ushinzwe kwegereza serivisi z’Ubutabera Abaturage
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE