Icyumweru cya mbere cya Nyakanga cyagizwe ikiruhuko rusange

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, ari iminsi y’ikiruhuko rusange.

Ibi bikubiye mu itangazo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025.

Iti: “Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange no ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga no ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025, akazi kazasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025.”

Tariki ya 1 Nyakanga 2025 ni bwo u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 63 u Rwanda rumaze rubonye Ubwigenge, mu gihe ku ya 4 Nyakanga ari isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora, ahazamurikwa ibikorwa by’iterambere bishya byiyongera ku byagezweho mu myaka 31 ishize.

Abasesengura amateka na politiki by’u Rwanda bemeza ko u Rwanda rwabonye ubwigenge bwa nyabwo nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kurubohora ingoma y’amacakubiri yimakajwe n’Abakoloni.

Ni na yo mpamvu umunsi ugira igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda ari uwo kwizihizaho isabukuru yo Kwibohora kuko ari bwo bazirikana uko Igihugu cyavuye ku busa kikaba ubukombe mu myaka mike ishize.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda bizihiza iyo minsi isobanura byinshi ku mateka y’u Rwanda serivisi z’ingenzi zizakomeza gutangwa kugira ngo ibikorwa bidahagarara.

Iti: “Turasabwa kwizihiza iyi minsi mikuru ikomeye mu buryo buboneye kandi butekanye.”

Muri rusange ikiruhuko rusange cyo mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga kizatangira kuva ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, hakurikireho iminsi ya weekend.

Ku itariki ya 1 Nyakanga ni Umunsi w’Ubwigenge, naho ku ya 4 Nyakanga ni Umunsi wo Kwibohora. Guverinoma kandi yatanze ikiruhuko rusange no ku itariki ya 2 n’iya 3 Nyakanga 2025.

Akazi kazasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
callixte says:
Kamena 21, 2025 at 6:31 am

tuzagire umunsimukuru mwiza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE