Icyizere ngiriwe ntikizaraza amasinde- Minisitiri w’Intebe mushya

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko icyizere yagiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kitazaraza amasinde,azakorana ubwitange.
Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yarahiriraga kuba Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025.
Yabanje gushimira Perezida Paul Kagame icyizere yamugiriye, kandi avuga ko icyo cyizere kitazaraza amasinde.
Yagize ati: “Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere yangiriye kitazaraza amasinde. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe, bityo Igihugu cyacu kibyungukiremo ku buryobugaragarira buri wese.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko azi uburemere bw’inshingano yahawe kandi ko azakora atizigama.
Ati: “Nkaba mbizeza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye n’uruhare rwazo mu kuzamura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Yashimye ubwitange bwagaragajwe n’abayobozi bamubanjirije.
Ati: “Ndashimira cyane ubwitange abaybozi bambanjirije bagaragaje, kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije nkuko bigaragarira buri wese uyu munsi.”
Dr Nsengiyumva yavuze kandi ko azakora atizigama, agakorera mu mucyo, akemura ibibazo by’abaturage.
Yagize ati: “Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo nk’Umunyarwanda wiyemeje gukorera Igihugu cye.
Nzaharanira gukorera mu mucyo, nzira mbere na mbere ku bibazo by’abaturage, nzafatanya n’inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta Munyarwanda dusize inyuma.”
Ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2025, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Justin Nsengiyumva, wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari kuri uwo mwanya kuva mu 2017.
Dr Nsengiyumva ni umuhanga mu by’ubukungu, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.
Yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), inshingano zatumye aba inkingi ya mwamba kwimakaza Politiki y’ifaranga ihamye ndetse no kureberera iterambere ry’urwego rw’imari rw’u Rwanda muri rusange.
Byongeye kandi, Dr. Justin Nsengiyumva yabaye impuguke mu bukungu mu Ishami rishinzwe umurimo na Pansiyo muri Guverinoma y’u Bwongereza, aho yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa ivugurura ryahuzaga inyungu zose z’imibereho imwe, inonosora na gahunda y’imibereho kugira ngo irusheho kugenda neza.
Mbere yo kuva mu Bwongereza, Dr Justin Nsengiyumva yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), aho yayoboye ibiganiro by’ubucuruzi by’u Rwanda mu Muryango w’Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO) ndetse no mu yandi mashyirahamwe y’ubukungu y’Akarere nka COMESA, EAC, ICGLR, na EPA.
Dr. Nsengiyumva kandi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, aho yayoboye iterambere rya politiki y’udushya kandi akorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cya Guverinoma cyo kuva mu Gifaransa himurirwa mu Cyongereza nk’ururimi rw’inyigisho mu mashuri.
Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Anafite Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

