Icyanya cy’inganda cya Bugesera cyagenewe inguzanyo ya miliyari 75 Frw

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Banki ya Kigali (BK) na Banki itsura Amajyambere (BRD) ziyemeje gutanga inguzanyo ya miliyoni 52 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 75 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kwihutisha iterambere ry’icyanya cy’inganda cya Bugesera ‘Bugesera Special Economic Zone (BSEZ)’ hagamijwe gushyigikira impinduka mu nganda z’u Rwanda mu cyerekezo 2050.

Amasezerano yashyizweho umukono hagati ya BK, BRD, ubuyobozi bw’icyanya cy’inganda cya Bugesera, ihuriro ry’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na ARISE Integrated Industrial Platforms (ARISE IIP), azafasha mu kubaka ibikorwa remezo kuri hegitari 335 zigize icyanya cy’inganda cya Bugesera.

Icyanya cya Bugesera giherereye mu bilometero 10 uvuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera no mu bilometero 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Ni icyanya kizaba kigizwe n’inganda nto zitunganya ibicuruzwa birimo ibiribwa, imiti, ubwikorezi n’ibyifashishwa mu gupfunyika.

Byose bigamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, hagabanywa ibitumizwa hanze, no guhanga imirimo irambye.

Banki ya Kigali izatanga miliyoni 33 z’amadolari ya Amerika mu gihe BRD izatanga miliyoni 19 z’amadolari habariwemo amadolari miliyoni 10 zizifashishwa mu kurengera ibidukikije.

Igice cya mbere cy’icyanya cy’inganda cyatangiye gukora, aho gifite ubuso bwa hegitari 75. Kigizwe n’inganda mpuzamahanga n’izo mu Karere ndetse n’ibikorwa remezo bishobora guhita byifashishwa.

Arnab Bose, Umuyobozi Mukuru wa BSEZ, yashimye amasezerano yashyizweho umukono avuga ko ari ‘urugero rugaragara’ rwerekana ubushake bwa ARISE IIP bwo gufasha u Rwanda mu rugendo rw’iterambere ry’inganda.

Yagize ati: “Twishimiye gukorana na BK na BRD mu guteza imbere inganda zirambye kandi zifasha buri wese.”

Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, yavuze ko aya masezerano yerekana icyizere BK ifitiye ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwiyubakira iterambere ryarwo.

Ati: “Gutera inkunga umushinga nk’uyu, ni igikorwa gikomeye, kandi twishimiye gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yavuze ko uwo mushinga wujuje ibisabwa byose.

Ati: “Ni wo mwanya, ni wo murongo, kandi ushyira abaturage n’ubushobozi bw’igihugu ku isonga. Ni ubwoko bw’ishoramari butuma habaho ubukungu burambye kandi bubereye buri wese.”

Icyanya cy’inganda cya Bugesera (BSEZ) cyatangijwe mu 2023 k’ubufatanye bwa Leta n’abikorera, hagamijwe kuba igicumbi cy’inganda mu Rwanda, ku ngengo y’imari ya miliyoni 100 y’Amadolari ya Amerika.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ry’Igihugu (NST), BSEZ igira uruhare mu guhindura ubukungu bw’u Rwanda buvuye ku buciriritse bukajya ku buteye imbere.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE