Ibyo by’amasezerano birimo uburiganya bwinshi – Perezida Kagame

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ku masezerano u Rwanda rusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo uburiganya bwinshi ariko ko u Rwanda rwamaze guca umurongo kera ku kutihanganira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano warwo.

Yabivuzeho mu Nkera y’Abahizi yanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri. Hari mu birori byo gusoza Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri ku wa 8 Ugushyingo 2025.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyamuryango ba Unity Club by’umwihariko.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Ibyo by’amasezerano birimo uburiganya bwinshi. Byose dukora, tuvuga, tubana n’abandi, turwana n’abandi, twaciye umurongo kera. Ni ukuvuga ngo igihugungabanya u Rwanda cyo ntabwo twacyihanganira.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu, kitari mu kirwa cyonyine, ahubwo gituranye n’ibindi bihugu bya Afurika.

Ati “Nta gihugu kibaho nk’ikirwa, igihugu kibaho kikabana n’ibindi.”

Yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.

Ati “Ikibazo muri twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze, kuko abantu bose bagera aho bakavuga ko bashaka gutera imbere, bashaka kuba neza.

Niba ari byo, bikorere kandi birashoboka, wabigeraho, ariko umuntu nabaza impamvu nyuma y’imyaka 50, twaba turi aho dusabiriza […].”

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko nta gihugu cyakizwa no gusabiriza. Ati: “Nimumbwire mu bice by’Isi byose muzi, mumpe urugero rw’Igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntabwo bimuteye isoni n’uwo usaba ndetse ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura.

Ibyo abayobozi twicaye hano, tubyumva gute? Tubisobanura gute? Icyo kibazo tudakora tugishakira umuti n’ibi byose tuvuga, dukora cyangwa tuganira biba amagambo gusa.”

Yakomeje ati “Ubuzima bwacu bwo dushaka kubaho ni ikintu twaberaho cyangwa tukagipfira.”

Yavuze ko abantu badakwiye kubaho barihebye, bumva ko batazagera ku iterambere ahubwo ko bakwiye guharanira kubaho ubuzima bwiza kandi nta gutega amaso abandi.

Ati: “Impamvu uhitamo uko ushaka kubaho, ntabwo impamvu yawe yaba gukesha kubaho kwawe, ubuzima cyangwa imibereho y’abandi, uhora ubateze amaso ko ari bo bagomba kukubeshaho, ariko bibaye n’ibyo kuki bo batagutega amaso kugira ngo babeho cyangwa kuki buri wese atareba undi ngo amubonemo ibishobora kumubeshaho?”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE