Iburengerazuba: Hagaragajwe impamvu zitera igwingira mu bana bato

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu mu gikorwa cyo gutangiza umunsi wahariwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato ku wa Gatatu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yagaragaje zimwe mu mpamvu zitera igwingira mu bana bato ndetse hatangwa n’inama zafasha mu kurirwanya.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura ingo mbonezamikurire y’abana bato harimo izikorera mu ngo z’abaturage no mu nsengero mu Mirenge ya Mukamira, Bigogwe na Jenda aho abana bagaburiwe ndetse bahabwa n’amata.

Mu ngo mbonezamikurire y’abana bato zasuwe harimo urwa Basumba mu Murenge wa Bigogwe ni urugo rufasha abana bagera ku 152 muri serivise mbonezamikurire zikomatanyije zirimo uburezi, ubuzima, imirire, isuku n’isukura kurinda no kurengera umwana.

Guverineri Habitegeko mu ijambo rye yagaragaje ko umuzi w’ibibazo bitera igwingira ry’abana.

Yagize ati: “Umuzi w’ibibazo by’igwingira mu bana  harimo indyo idahagije mu ngo, abantu bahingira isoko gusa kandi no mu ngo babikeneye, ingo ziganjemo ubusinzi, amakimbirane mu miryango ndetse n’abangavu batewe inda”.

Indi mpamvu yagarutseho ni iy’ababyeyi batuzuza inshingano zabo. Ati: “Undi muzi w’ibibazo bitera igwingira mu bana ushingiye ku babyeyi batita ku nshingano zabo zo kurera abo babyaye”.

Abaturage basabwe kwicara mu Isibo bakaganira kuri ibi bibazo mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko mu rwego rw’ubukangurambaga kuri buri wese, Umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’Abana bato watangijwe none, uzajya uba kabiri mu mwaka kandi Uturere, abafatanyabikorwa n’ababyeyi bakabigiramo uruhare rufatika.

Uyu munsi watekerejwe mu rwego rwo guharanira kurandura igwingira ry’abana binyuze mu guhuza imbaraga z’umuryango nyarwanda ndetse n’abandi bose bashyira mu bikorwa gahunda mbonezamikurire hagamijwe ko igera ku bana bose. Umunsi uzajya utegurwa buri mezi atandatu mu Turere twose.

Icyo gikorwa cyitabiriwe na Guverineri Habitegeko Francois ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE