Iburasirazuba: Twasuye Umurenge ntangarugero mu nzego z’imitegekere 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuva igihugu cyabohorwa ndetse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 igahagarikwa n’ingabo zari iza RPA, inzego zitandukanye z’Igihugu zaricaye zishyiraho uburyo igihugu cyakongera kubaho.

Iyo uganiriye n’abitabiriye inama zose zabereye mu Rugwiro, bakubwira ko icyihutirwaga ari ukugarura ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse kugeza Jenoside ibaye.

Abahanga bavuga ko gukorera ku mihigo bigira ingaruka nziza ku mibereho myiza ya muntu mu gihe cyose umuturage ayigizemo uruhare.

Francis Bellamy, Umuhanga mu by’imibereho ya muntu, mu gitabo cye yanditse mu 1892 yizera ko imihigo yagombye gushyirwa mu bikorwa n’abaturage mu Gihugu icyo ari cyo cyose.

Imihigo igamije guhindura imibereho y’abaturage no kugira icyerekezo.

Mu nkuru yacu turibanda ku muhigo w’inzego z’imitegekere y’Igihugu ntangarugero ku rwego rw’Umurenge.

Mu kiganiro kigufi ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo bwahaye Imvaho Nshya, bwasobanuye ibikubiye muri uyu muhigo bwesheje.

Umurenge wa Gitoki ni wo wabaye uwa mbere (Indashyikirwa) mu kwesa Imihigo y’inzego z’imitegekere y’igihugu ntangarugero ku rwego rw’Umurenge mu Karere ka Gatsibo, umwaka wa 2021-2022.

Ubuyobozi bw’Akarere bwageneye icyemezo cy’ishimwe umurenge wa Gitoki n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Rugengamanzi Steven, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki, ashimira abaturage n’abakozi b’umurenge abereye umuyobozi umurava bakoranye kugira ngo bese uyu muhigo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buherutse gushimira Umurenge ntangarugero mu nzego z’imitegekere y’igihugu

Yagaragaje bimwe mu bishingirwaho mu kugenzura uyu muhigo. Yagize ati: “Kugira ngo twese uyu muhigo, hari ibyo twashoboye kugeraho.

Gahunda ya Ejo Heza twarengeje 100% kuko twinjije miliyoni hafi 20 yatanzwe n’abaturage badafite umushahara binjiza ku kwezi.

Ubwisungane mu kwivuza twari kuri 91%, kuva uyu mwaka utangiye turi hejuru ya 60%”.

Akomeza avuga ko hirya no hino mu murenge wa Gitoki irondo rikorwa neza kandi bagasangira amakuru n’indi imirenge ihana imbibi n’uwa Gitoki.

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, mu murenge wa Gitoki bafite inzu bita ‘Inzu y’umuryango mwiza’.

Igira abantu batojwe mu kwigisha imiryango ibanye mu makimbirane kugira ngo ishobore kuyisohokamo.

Imiryango itishoboye yagurijwe amafaranga ibihumbi 100 (Muri gahunda ya Financial Service), ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko uyu muhigo bwawesheje ku kigero cya 85%.

Umurenge wa Gitoki bushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu nk’isoko buvomaho, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abaturage bafata imihigo bakayigira iyabo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE