Iburasirazuba: CNF yahawe mudasobwa ngo yihutishe serivisi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K Emmanuel atangaza ko mudasobwa ari kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga ishobora kwifashishwa mu kubika amakuru, gutangira raporo ku gihe ndetse no mu mitangire ya serivisi zitandukanye.

Yabikomojeho wa Gatatu taliki 15 Gashyantare 2023, ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba k’ubufatanye na Plan International Rwanda bashyikirizaga Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mudasobwa zigendanwa (Laptops), mu rwego rwo kubafasha kwihutisha serivisi batanga no kunoza akazi bakora.

Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore bo mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, hakiyongeraho Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw’intara bose bahawe mudasobwa.

Izi mudasobwa zaguzwe ku bufatanye bw’Intara na Plan International Rwanda.

Guverineri CG Gasana K Emmanuel agaragaza ko kuba babonye ibi bikoresho bigomba kubafasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabo.

Yagize ati: “Izi mudasobwa, ni kimwe mu bidufasha kugira ngo dukore neza akazi, dutangire raporo ku gihe, tubike neza amakuru kandi bidufashe mu gukemura ibibazo bigihari, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.

CG Gasana yabasabye gushyira imbaraga mu kwita ku burenganzira bw’umwana no kumurinda icyo aricyo cyose cyamuhungabanya.

Aha yakomoje  ku kurwanya inda ziterwa abana, abana batiga ndetse n’abana bo mu muhanda.

Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore bavuga ko ubusanzwe bagorwaga no gukora raporo kubera kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Bose bahuriza ku kuba mudasobwa bahawe zigiye kubafasha kunoza inshingano zabo uko bikwiye.

Bakundukize Jacques, Umuhuzabikorwa  wa Plan International Rwanda mu Turere twa Gatsibo na Kirehe twombi two mu Ntara y’Iburasirazuba, ashimira imikoranire myiza iri hagati y’Intara na Plan International Rwanda.

Ashimangira ko bazakomeza ubu bufatanye by’umwihariko muri gahunda zo guteza imbere umwana w’umukobwa n’umuryango muri rusange.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye, ni uko hatanzwe mudasobwa zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda  asaga miliyoni 7.

Bakundukize yabwiye Imvaho Nshya ko mudasobwa zatanzwe muri gahunda z’ibikorwa byo kurengera umwana w’umukobwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE