IBUKA irasaba ko ahakoreraga RTLM hashyirwa ikimenyetso

Radio Télévision Libre des Milles Collines (RTLM) ni radiyo rutwitsi yifashishwaga mu icengezamatwara ikanatera urwango rwarangiriye mu kwica Abatutsi mu 1994.
Interahamwe zumvaga ubutumwa bwa RTLM bwo kurimbura Abatutsi byatumaga zishyira imbaraga mu kwitoza, zitwaza intwaro, ziteguye gushyira ubwo butumwa mu bikorwa.
RTLM yakoreraga inyuma y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali muri metero nke uvuye kuri Banki ya Kigali (BK) ikorera mu Mujyi rwagati werekeza ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda CHUK.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), usaba Umujyi wa Kigali ko ahahoze hakorera RTLM hashyirwa ikimenyetso.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yabikomojeho ubwo Umujyi wa Kigali wibukaga abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
IBUKA isaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gufatanya bagashyira ahahoze hakorera RTLM mu Mujyi wa Kigali, hakaba ibimenyetso biharanga.

Yagize ati: “N’ahandi mu bindi bihugu birakorwa ariko nkubungu umuntu araza ukamubwira Radio RTLM rutwitsi, ukavuga ibintu byinshi.
Yakubaza ati harya iba hehe ukamara iminsi uhashaka akazurira indege agasubira i Burayi ntaho urabona, akazagira ngo wariganiriraga, ni byiza yuko hajyaho ibimenyetso rwose”.
Ahishakiye agaragaza ko hari uburyo kandi ko ibimenyetso bidahenze, abantu bashobora gushyira ikintu ahantu.
Umuryango IBUKA utangaza ko ibyo bimenyetso bidakwiye kubangamira ibindi bikorwa by’iterambere.
Uti: “Ni ibintu bidahenze kandi bidafata umwanya munini. Abantu bashobora kuhashyira ikimenyetso kandi kikavuga”.
Ahishakiye akomeza avuga ko abantu babifatanya bikajya byigisha abantu ariko ngo ni n’ibimenyetso bikomeye kuko n’abandi bantu, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga bakeneye kubimenya.
Umujyi wa Kigali wemereye Imvaho Nshya ko kimwe nk’ahandi hose hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hazashyirwa ibimenyetso harimo n’aho Radio RTLM yakoreraga.
Urujeni Martine, Meya w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’ubukungu, yagize ati: “Mu rwego rwo kubungabunga ibimenyetso n’amateka uriya munara wa RTLM uzaguma hariya”.
Agaragaza ko atariho honyine gusa kuko ngo Umujyi wa Kigali urimo urareba n’ahandi hose habitse amateka kugira ngo bya bimenyetso bizwi cyane, biranga ahantu byose bibungabungwe nk’amateka y’Umujyi wa Kigali.
Yanditswe na KAYITARE Jean Paul