Ibiti bikwiye kubungabungwa, ibiterwa 60% byangirika bitarakura- Dr Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye Abanyarwanda gutera ibiti bakanabibungabunga kuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubitera ku buso bunini, kandi byagaragaye ko ibiterwa ku bwinshi, 60% yabyo bidakura. Yasabye inzego bireba gushyira imbagarga mu kubibungabunga.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025 ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Karongi mu muganda rusange ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Rugabano, wahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu mwaka wa 2025-2026.
Mu ishyamba rya Mutuntu ryatewemo ibiti ryajyaga ryangizwa n’abaturage ariko Dr Nsengiyumva basabye guharanira ko ibiti batera biramba.
Yagize ati: “Utere igiti kizaba umurage wawe, na nyuma y’imyaka 20 uzagaruke uvuge uti iki giti naragiteye kikaba ari umurage wanjye.”
Yunzemo ati: “Abanyarwanda dutera ibiti byinshi ariko 60% yabyo ntabwo bikura, abantu bashinzwe amashyamba, ibidukikije n’ubuhinzi mukwiye kudufasha ibi biti, duteye ntibizapfe.”
Abaturage bavuze ko bagiye kubungabunga iryo shyamba ryatewemo ibiti, kuko ryari rimaze igihe ryangiritse.
Umwe ati: “Tugiye kujya ducunga nitubona uryangiza tubivuge”
Undi ati: “Tugiye kubibungabunga kugira ngo tugere ku isoko y’ubuzima n’iy’umwuka duhumeka”.
Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage guhinga ahashoboka hose hari ubutaka kandi bagakoresha ifumbire kugira ngo Igihugu kigere ku ntego yo kongera 50% y’umusaruro w’ubuhinzi.
Ishimangira ko ibyo bizashoboka ari uko bahinze kinyamwuga bakoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire nziza kandi bakanashyira ibihingwa byabo mu bwishingizi.
Hirya no hino mu Gihugu, kandi hatewe ibiti hagamijwe kurwanya imihindagurikire y’ibihe, kurinda ubutaka no kongera ubwiza bw’aho abaturage batuye.
Mu Karere ka Gasabo, abo mu Murenge wa Kacyiru, barimo abayobozi b’inzego zitandukanye, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage, bateye ibiti by’imirimbo n’ibiti gakondo.
Mu Karere ka Rusizi naho mu Mirenge ya Butare, Bweyeye na Gikundamvura hatewe ibiti bifata amazi bivangwa n’imyaka birimo umusave, Gerevelia n’umuhumuro, kuko byagaragaye ko hibasirwa n’ibiza bigatwara ubutaka.



