Ibitero bya Isiraheli byahitanye 54 muri Palestine

Nibura abantu 54 muri Palestine ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu bitero bibiri by’indege za gisirikare za Isiraheli byagabwe mu ijoro ryacyeye harimo n’ibyatewe ku ishuri ryari ricumbikiye impunzi zo muri Gaza.
Abayobozi b’ibitaro muri Palestine babwiye BBC ko ishuri rya ‘Fahmi Al-Jargawi’ ryari ricumbikiye amagana y’abaturage baturutse i Beit Lahia, aho ingabo za Isiraheli zakoreraga ibikorwa bya gisirikare.
Umuvugizi wa serivisi z’ubutabazi za gisivili muri Gaza yavuze ko imibiri 20 yataburuwe kuri iryo shuri harimo abana benshi, ariko hari n’abasanganywe ibikomere.
Ingabo za Isiraheli zavuze ko zari zagabye igitero ku cyicaro cya Hamas n’inyeshyamba z’Abajihadisiti, zongeraho ko ako gace karimo gategurirwamo ibitero ku baturage ba Isiraheli n’ingabo zayo.
Zanashinje ingabo za Hamas gushaka gukoresha baturage nk’umutaka wabo mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibice bitandukanye by’ayo mashuri byatwitswe ndetse hari n’abahiriyemo n’abandi bakomeretse bagendana ibikomere.
Isiraheli yavuze ko ibitero byayo byibasiye ibice 200 biri ahatandukanye muri Gaza mu masaha 48 ashize, ariko yongeraho ko aho yabigabye hari imitwe y’iterabwoba.
Ibyo bibaye mu gihe no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Isiraheli yarashe ku nzu y’umuganga ihitana abana be icyenda mu bana icumi yari afite.
Ibikorwa bya Isiraheli muri Gaza byaje nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023, aho abantu bagera ku 1 200 bishwe abandi 251 bagafatwa bugwate.
Kuva icyo gihe kugeza ubu habarurwa nibura abantu 53,939 bamaze kwicirwa muri Gaza, barimo abana 16,500, nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’aho ibitangaza.
