Ibisasu by’ingabo za Congo bimaze guhitana abantu 9

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko ibisasu by’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo RDC zarashe mu Rwanda bimaze guhitana abantu 9, bisenya inzu 5.

Ni amakuru yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025, mu kiganiro yagiranye na RBA, agaruka ku makuru ajyanye n’intambara M23 ihanganyemo n’ingabo za Congo, FARDC zifatanyije n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.

Mukuralinda yagize ati: “Abaturage ba Rubavu kuva ejo hari amasasu n’amabombe yaguye ku butaka bw’u Rwanda avuye muri RDC kuko imirwano yaberaga ku mupaka. Hari 9 bitabye Imana, ibyo bisasu byasenye inzu 5 mu Mujyi wa Rubavu, mu gihe abaturage 681 baturiye umupaka bikanze ayo masasu bacumbikiwe mu Nkambi ya Kijote mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.”

Yavuze kandi ko kuba imbibi z’ibihugu zegeranye cyane bivuze ko imirwano yaberaga ku mupaka.

Yagize ati: “Hasa n’ahafatanye kuko hatuwe. Kuko bakubwira bati uteye intambwe aha ni muri RDC, haratuwe hose. Bivuze ngo rero imirwano yaberaga ku mupaka w’u Rwanda, bityo rero hari amasasu ashobora kuza wenda abantu bibeshye kuko imipaka yegeranye.”

Yongeyeho ati: “… Ibyabaye ejo hashize byagaragaraga yuko bikozwe nkana ndetse ntekereza ko hari n’amashusho yafashwe na bamwe babona ibisasu biturukayo abandi bakabirasa, bivuze ko niba hari n’ibyarashwe bivuye mu Rwanda kwari ukwikingira kugira ngo bitagera mu Rwanda.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ku masasu yarashwe n’Ingabo za FARDC na FDLR ku butaka bw’u Rwanda, ahumuriza abaturage b’i Rubavu, ndetse asaba Abanyarwanda muri rusange kwirinda kumva amabwire kuko ibyo ari ibiri ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Ikindi ngarukaho ni ukubwira Abanyarwanda by’umwihariko batari i Rubavu, byakwiriye ku mbuga ko ingabo za FARDC na FDLR na Wazalendo zinjiye ku mupaka w’u Rwanda ko ari zo zirimo kurasa aho hose muri kano Karere bayakwije ku mbuga nkoranyambaga ko zawurenze zinjiye koari zo ziri kurasa [….], ibyo ni ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu bashyire umutima hamwe batuze, umutekano urarinzwe nta musirikare wo hakurya wigeze yinjira ku mupaka w’u Rwanda aje arwana.”

Yakomeje avuga ko nta mpungenge zihari ubuzima bukomeje. Yashimiye abaturage kuba bumvira inama abayobozi babagira baba aba gisirikare n’abagisivile.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE