Ibikorwa bigaragaza ikimenyetso cy’icyizere – MINADEF

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Célestin Kanyamahanga, yashimye ibikorwa ngarukamwaka byakozwe n’ingabo z’igihugu na Polisi bigamije iterambere ry’abaturage b’igihugu.

Ni ibikorwa bigamije kwimakaza indangagaciro z’ubwitange kandi ishimangira ubudacogora hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025, ubwo hasozwaga ibikorwa by’inzego z’umutekano mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Abaturage b’u Rwanda hamwe n’inzego z’umutekano bizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y’ubufatanye bwa Polisi y’igihugu n’abaturage.’

Mu Karere ka Gasabo hatashywe irerero rya Murama mu Murenge wa Kinyinya naho mu Karere ka Kicukiro hatahwa iteme rya Kajeke rihuza Umurenge wa Niboye n’uwa Kanombe ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu n’abaturage.

Gen Kanyamahanga yavuze ko ibi bikorwa ari ishimwe ku mateka y’abanyarwanda ndetse n’isomo ry’ahazaza. Ahazaza hashingiye ku bumwe, kwigira no ku iterambere risangiwe.

Yagize ati: “Mu mezi atatu ashize, twabaye abatangabuhamya b’ibikorwa by’indashyikirwa by’ubwitange, urukundo, n’ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage b’igihugu cyacu.”

Ubufatanye bw’ingabo z’igihugu na polisi y’igihugu hamwe n’inzego zibanze n’abaturage bwagize uruhare mu bikorwa bifatika birebana n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere muri rusange.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko mu mezi Atatu gusa havuwe abaturage bagera ku 41 868 mu gihugu cyose biturutse kuri ubwo bufatanye, hubakwa ibiraro 13, inzu 70 z’abatishoboye n’amarerero (ECD) 10 ndetse n’ibindi bikorwa.

Gen Kanyamahanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo yagize ati: “Ibi bikorwa bigaragaza ikimenyetso cy’icyizere, agaciro n’iterambere ridaheza.”

Nyiramwiza Marcianne, utuye mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Murenge wa Kanombe, yabwiye Imvaho Nshya ko ikiraro cya Kajeke cyari giteje ikibazo ku bagikoreshaga.

Ati: “Kuhanyura byari ikibazo, rimwe tugashokamo ubundi imvura yaba yaguye hakaba huzuye, abo hakurya bakaguma hakurya, abo hakuno bakaguma hakuno.

Byabaga bitugoye cyane ariko ubu turashima ubwitange bw’inzego z’umutekano kuko byatuberaga ikibazo kugira ngo tuhambuke.”

Akomeza agira ati: “Iki kiraro kidufitiye akamaro kanini kuko ubu tuzajya tugenda neza nta kibazo, imodoka ntizari zikihanyura, ubu zigiye kujya zihanyura nta nkomyi.”

Umuhoza Alice, umunyeshuri wiga kuri APADE Kicukiro, ni umwe mu bakoresha ikirararo cya Kajeke ajya ku ishuri. Ahamya ko bajyaga bagorwa no kunyura kuri iki kiraro bajya ku ishuri mu gihe cy’imvura.

Ati: “Habaga hari ibyondo byinshi ariko ubu urabona ko bimeze neza no kugenda nta kibazo kirimo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yavuze ko ikiraro cyatashywe cyari kimaze gukorwaho umuganda inshuro zisaga eshatu.

Yavuze ko abaturage ba Kicukiro bazirikana uruhare inzego z’umutekano zagize mu kuba abanyarwanda bafite igihugu ariko n’ibikorwa by’iterambere.

Ati: “Ku bufatanye na Polisi twubatse ECD mu Murenge wa Gatenga, uyu munsi twishimira ibikorwa birimo imihanda yubatswe n’abaturage. Tuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa twafashijwemo n’inzego z’umutekano.

Kwibohora nyako ni ugukomeza urugamba rw’iterambere nizeza ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Gen Kanyamahanga, yavuze ko iteme rya Kajeke cyatashywe kigiye koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage ba Niboye na Kicukiro.

Yagize ati: “Iri teme nta kabuza rizoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, imihahiranire n’imigenderanire Hagati y’imirenge yavuzwe, binagire ingaruka nziza ku baturage b’Akarere ka Kicukiro.

Ibikorwa twatashye uyu munsi birenze kuba gahunda yo gufatanya n’abaturage gusa, ni igihamya gifatika cya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

Icyo cyerekezo kidusaba guhora dutekereza ku nshingano z’inzego zacu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.

Si abarinzi b’umutekano, amahoro n’ubusugire gusa ahubwo ni na bo musingi w’iterambere, umusemburo w’impinduka nziza igihugu cyacu kigenda kigeraho ndetse n’abafatanyabikorwa ba hafi ari bo baturage bakorera kandi barinda umunsi ku munsi.”

MINADEF yashimye ubufatanye bw’ingabo za EAC

Mu gihe u Rwanda rwizihiza iyi ntambwe yatewe, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) zishima ubufatanye hagati y’ingabo zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Kuva ku itariki 29 Kamena kugeza kuri uyu wa 03 Nyakanga 2025, u Rwanda rwakiriye itsinda zigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baje mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage ‘EAC-CIMIC Week’.

Ni ingabo zaturutse mu bihugu zaturutse mu Burundi, Kenya, Uganda na Tanzania.

Gen Kanyamahanga yavuze ati: “Iki gikorwa cy’ubufatanye n’inzego z’umutekano, cyagejeje ku baturage serivisi zitandukanye z’ubuvuzi hamwe n’imishinga y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Mu byakozwe; havuwe abaturage mu bitaro bya Ngoma na Nyanza, bavurwa n’abasirikare b’inzobere biturutse mu bihugu bya EAC.

Serivisi zatanzwe n’abo baganga harimo kuvura indwara z’imbere mu mubiri, iz’abagore, indwara z’abana, amagufwa, amenyo n’izindi.

Minisiteri y’Ingabo itangaza ko habayeho gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu Karere ka Musanze, hatangwa ibigega by’amazi, ibikoresho byo mu nzu zubakiwe abatishoboye ndetse no gutanga amajire ku bamotari.

Ibi ngo ni mu rwego rwo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y’ubufatanye bwa polisi y’u Rwanda n’abaturage buzwi nka ‘Community Policing’.

Abanyarwanda bashimirwa uburyo bitabiriye serivisi n’ubufatanye mu bikorwa bigamije imibereho myiza yabo byakozwe n’inzego z’umutekano.

Ati: “Ibikorwa nk’ibi bitugaragariza inzira nyayo yo kubaka iterambere rirambye rishingiye ku mbaraga dusangiye n’icyerekezo rusange cya Afurika n’icy’u Rwanda byunze ubumwe bitekanye kandi biteye imbere.”

Inzego z’umutekano zashimye umutima Abanyarwanda bagaragaje umutima w’ubufatanye n’indashyikirwa wagaragajwe n’abaturage muri iyi gahunda, aho ibikorwa byose byabereye.

Gen Kanyamahanga yanavuze ko umutekano udahagararira gusa mu kuba nta ntambara ihari cyangwa ibindi byago bihari ahubwo ngo unagaragarira mu kugira icyubahiro, amahirwe n’icyizere ku benegihugu bose.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Célestin Kanyamahanga
Abaturage mu Karere ka Gasabo bishimiye ECD-Murama bubakiwe n’inzego z’umutekano
Mu gihe cy’imvura iteme rya Kajeke ryabangamiraga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Mirenge ya Niboye na Kicukiro
Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF, Brig Gen Célestin Kanyamahanga, CP JC Habyara Komiseri ushinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Polisi, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Antoine Mutsinzi

Amafoto: RNP

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE