Ibihugu 19 byitabiriye EXPO 2025 ya 28 mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko imurikagurisha Mpuzamahanga (EXPO 2025) ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya 28, ryitabiriwe n’abacuruzi baturutse mu bihugu 19 byo ku Migabane itandukanye y’Isi, bakaba bariyongereye kuko mu mwaka ushize hitabiriye abo mu bihugu 17.

Ibyo bigo by’abikorera byafashe ibibanza (stands) byo kumurikiramo ibyo bikora bigera kuri 475, bikaba byariyongereye ugereranyije n’abitabiriye mu mwaka ushize kuko byari 466.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo gufungura ku mugaragaro EXPO 2025, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025,

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Mubiligi Jeanne-Françoise yashimangiye ko kuba ibihugu byitabira bikomeje kwiyongera bishimangira ko abacuruzi bahavana inyungu ifatika.

Yagize ati: “Dufite abamurika baturutse mu gihugu imbere, bagera kuri 378, ndetse n’iby’abanyamahanga 97.

Twakiriye ibihugu 19 byitabiriye, bivuye ku bihugu 17 twakiriye mu mwaka ushize. Ibihugu bishya na byo tubihaye ikaze, ni Cameroun na Aribia Soudite.”

Yashimiye abafatanyabikorwa bose bitabiriye EXPO 2025 barimo ibigo by’abikorera n’ibya Leta.

Ati: “Twagiye dusura ibyiciro bitandukanye abari mu byiciro bitandukanye abakora ikoranabuhanga n’isakazamakuru, abakora ibijyanye n’ubuhinzi, inganda, n’abandi bakora ibikorerwa mu Rwanda.

Uyu mwaka hitabiriye abakoresha imodoka z’amashanyarazi bitabiriye bwa mbere.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Antoine Marie yavuze ko EXPO ifasha u Rwanda mu iterambere, kandi ryitezweho gushyigikira gahunda yo kugera ku cyerekezo 2050.

Yagize ati: “Ni ibintu byerekana aho urwego rw’abikorera rugeze, ndetse natwe tukamenya aho tugomba gutera inkunga. Iyo tubona inganda zikora ibikoresho bitandukanye yaba abatunganya imyenda, abakora ibikomoka ku buhinzi n’abandi baje kumurika biba biteza imbere urwego rw’abikorera.”

Umwe mu bikorera Olrando Williams witabiriye imurikagurisha, waturutse mu gihugu cya Arabia Soudite, yatangaje ko yishimiye ko mu Rwanda ari Igihugu cyorohereza ishoramari kandi anavuga ko ari igihugu cy’amafu kandi gifite umutekano usesuye.

Umunyarwanda na we uri mubamurika witwa Mungurareba Jean Bosco, ni umwe mu bagaragaje udushya, yavuze ko kwitabira iyi EXPO byamufashije kumenyakanisha ibyo akora, birimo imbaho zishyirwa ku bikuta zigasimbura sima n’imicanga.

Yagize ati: “Ni imbaho tumurika ziganjemo izikoreshwa muri za purafu no kubikuta. Abantu badusura baribaza bati se ibi bikorerwa mu Rwanda.

Yunzemo ati: “Kuzikoresha igihe umaze kuzamura inzu yawe, abafundi bamaze guhagarika igikuta nta kindi kintu ushyiraho uhagarikaho urubaho kandi rukakurinda guhora usiga irangi ndetse no kuba igikuta cyazamo ubukonje bucyangiza.”

PSF itangaza ko EXPO 2025 izarangira yakiriye abasura babarirwa hagati y’ibihumbi 250 na 300.

Ni imurikagurisha ryatangiye tariki ya 29 Nyakanga rikazasozwa tariki ya 17 Kanama 2025.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Kajangwe Antoine Marie yagaragaje ko EXPO yitezweho gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2050
Umuyobozi Mukuru wa PSF Jeanne Françoise Mubiligi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE