Ibigo 30 byimakaje ihame ry’uburinganire byahawe ibirango by’ubuziranenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ibigo 30 byimakaje ihame ry’uburinganire mu Rwanda bimaze guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge cyiswe ‘RS 560:2023 Gender Equality Seal’ gihabwa ibigo byashyizeho ingamba, serivisi, imikorere cyangwa ibicuruzwa byubahiriza ihame ry’uburinganire.

Ni icyemezo gitangwa n’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO) ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), hagamijwe kongerera ibigo ubushobozi bwo gukora hitabwa ku buringanire no gutanga umusaruro ushingiye ku ihame ry’uburinganire.

Nadine Gatsinzi Umutoni, Umugenzuzi Mukuru w’Urwego GMO, asobanura ko ari gahunda batangije mu myaka irindwi ishize, by’umwihariko ikorana n’ibigo byigenga n’ibya Leta.

Yagize ati: “Ni gahunda twatangiye mu 2018, uyu munsi dufite ibigo 30 byarangije kubona ‘Gender Equality Seal’ kuko hari ibyo bahinduye mu mikorere yabo. Ibigo 25 muri byo byahawe zahabu (Gold), 2 bihabwa ifeza (Silver) naho ibindi 3 bisigaye bihabwa umulinga (bronze).”

Mu bigo 50 birimo ibya Leta n’ibyigenga, 30 ni byo ubuyobozi bwa GMO bumaze guha icyemezo ‘Gender Equality Seal’.

Akomeza agira ati: “Ni gahunda twatangiranye tubafasha kubahiriza nabo iri hame ry’uburinganire kuko gusakaza ihame ry’uburinganire bikorwa na bose, si inzego za Leta gusa bireba inzego zose harimo n’abikorera.”

GMO ivuga ko nko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bashoboye gushyiraho icyumba gifasha ababyeyi konsa ndetse bashyiraho n’uburyo bwo gutwara ababyeyi bifuza gutaha bakajya konkereza abana mu rugo kandi bikozwe n’ikigo.

Akomeza agira ati: “Bashyizeho uburyo bwo kongera umubare w’abana b’abakobwa bakiri urubyiruko nk’abakozi bakora muri REG.”

Ubuyobozi bwa GMO buvuga ko ikinyamakuru The NewTimes, kiri mu bazamuye umubare w’abagore n’abakobwa bagikoreramo nyuma yo kwinjira muri gahunda ya ‘Gender Equality Seal’.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), busobanura ko mu bisigaye bisabwa mu buziranenge ku rwego mpuzamahanga harimo ubuziranenge bushingiye ku buryo ibicuruzwa byagiye bikorwa niba haritawe ku ihame ry’uburinganire n’iryo kudakoresha abana.

Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa RSB, yavuze ko harimo kurebwa uko ibyari bisanzwe bikorerwa muri GMO byakwimurirwa muri RSB mu bijyanye no gutanga icyemezo cy’ibirango by’ubuziranenge ‘Gender Equality Seal’.

Yagize ati: “Kugira ngo ibicuruzwa by’u Rwanda byongererwe agaciro bibashe kugera ku masoko atandukanye, twagiye tubona ibicuruzwa by’u Rwanda bijya ku masoko mpuzamahanga bakabaza bati ese mbere yuko muza hano, ihame ry’uburinganire iwanyu ryifashe gute?

Ibicuruzwa byakozwe n’abagabo gusa, ese byakozwe n’abagore gusa, ese mwemeza mute ko ihame ry’uburinganire ryubahirijwe igihe hakorwaga ibicuruzwa?”

Yavuze ko ibi ari byo byatumye hajyaho ingamba zo gutanga icyemezo cya Gender Equality Seal mu rwego rwo gutuma ibicuruzwa byo mu Rwanda bikomeza kugirirwa icyezere ku isoko mpuzamahanga.

Nzeki Samuel Munyao, Umuyobozi Mukuru wa Silverback Tea Company, yishimira ko kugira icyemezo cya Gender Equality Seal biborohereza mu bucuruzi bakora.

Ati: “Iyo bigaragajwe neza mu mpapuro biroroha, kuko ibyo byangombwa ubyereka abaguzi ko wubahiriza amahame y’uburinganire, ukaba unafite icyemezo cy’ubuziranenge kibyerekana. Gender Equality Seal ni igikoresho cy’inyongera kuri twe cyerekana ibyiza dukora mu bigo byacu bitandukanye.”

Ibi abihuriraho na Bashayija Samuel ushinzwe abakozi mu ruganda rukora imyenda mu Karere ka Muhanga, Janiya Investment Ltd, uhamya ko batangiye urugendo rubaganisha ku kubona icyo cyangombwa.

Yagize ati: “Urugendo twararutangiye, ntabwo tumaze igihe kinini dutangiye ariko twabonye ko bishoboka cyane, nitwuzuza ibisabwa byose tuzagera ku ntego z’icyo twiyemeje.”

Avuga ko urwego bakoreramo rwiganjemo abagore bityo bakazakora ibishoboka kugira ngo n’abagabo bitabire imirimo ikorerwa mu ruganda rwabo.

Ati: “Hari uburyo tuzashyiraho bwo kwigisha igitsina gabo bakaba bakwiga kudoda noneho bakaba benshi bitabira gukora mu ruganda rwacu.”

Kuri we, Gender Equality Seal izabafasha gutuma bagera ku isoko mpuzamahanga mu gihe ngo baba bagize amahirwe yo kubona iki cyangombwa kandi ngo ibicuruzwa byabo bizaba byizewe kurusha uko byizewe ubu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari bimwe mu bizafasha Igihugu muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST2).

Yagize ati: “Muvugurure politiki, porogaramu n’imikorere, mushobora kujya mwibaza muti ese ntitubogama, ese duha amahirwe anagana abagabo n’abagore? Twumvikanisha amajwi yabo kimwe, ese impapuro zacu, sisiteme n’imyumvire yacu byitabwaho igihe hasaranganywa inshingano?

Leta y’u Rwanda yiyemeje gukorana n’inzego z’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere igenzura ry’ibipimo by’ubwuzuzanye mu gihugu n’imikorere.”

Mu gutanga iki cyemezo, RSB igaragaza ko aho ibicuruzwa by’u Rwanda bitageraga bizahagera kubera ko hari ibihugu by’Iburayi no muri Amerika byagiye byereka u Rwanda ko ihame ry’uburinganire ari ingenzi cyane mu myemerere yabo.

Ibyo birango by’ubuziranenge byari bisanzwe bitangwa na GMO ifatanyine na UNDP, ubu byimuriwe muri RSB kugira ngo hemezwe ko igicuruzwa cyakozwe hubahirijwe ihame ry’uburinganire.

Leta yashyizemo nkunganire ihagije muri iyi gahunda kugira ngo ibicuruzwa by’u Rwanda bigere ku isoko mpuzamahanga bifite agaciro.

Ibi kandi byatumye kubona icyemezo cya ‘Gender Equality Seal’ bigirwa ubuntu, mu gihe inganda nini zo zizajya zishyura 100 000 by’amafaranga y’u Rwanda kandi kikamara imyaka Itanu.

Nzeki Samuel Munyao, Umuyobozi Mukuru wa Silverback Tea Company, yishimira ko kugira icyemezo cya Gender Equality Seal biborohera mu bucuruzi bakora (Uwa 2 iburyo mu bicaye imbere)
Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa RSB

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE