Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byongeye gutumbagira mu kwezi gushize

Ibiciro by’ibicuruzwa n’ibiribwa ku isoko ry’u Rwanda byazamutse ku kigero cya 13.7% muri Kamena 2022 nk’uko byatangajwe muri raporo yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ugereranyije na Kamena y’umwaka ushize.
Ubuyobozi bwa NISR buvuga ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13.7% mu kwezi kwa Kamena 2022 ugereranyije na Kamena 2021 mu gihe ibiciro byo muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 12.6%.
Bisobanurwa ko mu kwezi gushize ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25.1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 11.5% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 14.3%.
Icyo cyegeranyo ngarukamwaka kigaragaza ko iyo ugereranyije Kamena 2022 na Kamena 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 11.2%, mu gihe ibiciro by’ubwikorezi no gutwara abantu n’ibintu byazamutse ku kigero cya 11.5%.
Ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022, ibiciro byiyongereyeho 0.8% kubera ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3%. Muri za resitora na bwo ibiciro byiyongereye ku kigero cya 14.3%.
NISR igaragaza ko imiterere y’ibiciro byari mu byaro muri Kamena 2022, byiyongereyeho 17.9% ugereranyije na Kamena 2021, mu gihe Ibiciro byo muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 16.4%.
Zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro byiyongera mu cyaro ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26.6% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10.3%.
Iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022 ibiciro byiyongereyeho 1.5%. Iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.6%.
Ubuyobozi bwa NISR kandi bushimangira ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Kamena 2022 ibiciro mu Rwanda muri rusange byiyongereyeho 16.1% ugereranyije na Kamena 2021 na ho muri Gicurasi 2022 bikaba byari byiyongereyeho 14.8%.
Buvuga kandi ko iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022 ibiciro byiyongereyeho 1.2%, iryo zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1.8%.