Ibibazo bigaragara mu mavuriro y’ibanze byatangiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo bitandukanye bigaragara mu mavuriro y’ibanze birimo kuba amwe afunga imiryango, imiti itahaboneka, gutinda kwishyurwa, kutagira abaganga bahagije, ibibazo by’amazi n’amashanyarazi n’ibindi, Minisiteri y’Ubuzima iri muri gahunda yo kubishakira ibisubizo, bikazarushaho gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Butera Ivan yabisobanuriye Abasenateri, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, agaragaza ingamba zatangiye ndetse n’iziteganyijwe zigamije gukuraho imbogamizi zikiri mu mikorere y’amavuriro y’ibanze.
Ku kibazo kirebana no kuba amwe mu mavuriro y’ibanze adakora yarafunze imiryango, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr Butera yagarutse ku mpamvu yo gufunga n’ingamba zihari ngo akore.
Yagize ati: “Hari amavuriro y’ibanze adakora kuko atashyizwe aho yagombaga kuba ari, […] hari aho twabonye ayo mavuriro y’ibanze akenewe, hari ibitaragenze neza umuntu agerageza kubikosora, hari ahazakosorwa hari ayo twasanze ari ahantu hadakenewe cyane, ku mpamvu zuko igenamigambi ritanogejwe neza, cyangwa hari hakenewe icyo gihe.”
Yongeyeho ati: “Ubu tuzabihuza ibintu 3 ari byo ahari abantu benshi bakeneye izo serivisi, icya kabiri ni ahari ubusabe bw’abantu ariko ugasanga irindi vuririo bagana riri kure cyane. Ikindi ku mavuriro mashya bizanahuzwa nuko habona agabanga hagahita hatangira gukora. Hazahabo ko ivuriro rijya ahantu rikora neza, bizanozwa.”
Ibura ry’imwe mu miti ku mavuriro y’ibanze, Dr Butera yavuze ko byaganiriweho, ku buryo Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (Rwanda Medical Supply Ltd) kibigeza kuri ayo mavuriro ndetse no kwishyurwa byaganiriweho bizatunganywa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.
Yagize ati: “Ubu tugeze aho bigiye gukora neza, Ikigo cy‘Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyagiye cyivugurura imbuga ku buryo sisiteme zacu zivugana, kuko igihe cyo kwishyura cyatangiye kugabanyuka, ntibizagera hose icya rimwe hari ibikoresho n’ibindi bigomba gutangwa mu mavuriro y’ibanze ngo ikoranabuhanga ribashe gukora neza.”
Yakomeje asobanura ko indwara zitungurana, imiti ishobira gushira vuba, mu kubikemura harebwa uko RMS yahaye umunsi wihariye wo kwita mu mavuyriro y’ibanze, irimo irarena uko imiti yava ku cyicaro ariko ikagezwa ku mavuriro y’ibanze, bakazajya bayisangishwa aho ari.
Ikibazo cyo kutagira abaganga bahagije, hasobanuwe ko hatangiye gahunda yo kubongera ku buryo bazikuba kane mu myaka ine (4X4), uhereye mu 2023, kandi byatangiye gutanga umusaruro.
Dr Butera yagize ati: “Iyo gahunda mbere yuko itangira ku mwaka abinjiraga bari 1604 mu mwaka wa 1, bahise baba 4000, bageze ku 5937 mu 2024, ni hafi yo gukuba kane ubu tugeze kuri 3,7 ni ikigaragara ko bishoboka, turabona ko bitanga umusaruro.”
Yanagaragaje kandi ko mu byiciro bitandukanye by’ubuvuzi, abaganga bagiye biyongera nk’aho abiga kubaga batangiraga ari 4 none ubu bageze kuri 35, abita ku bana hajyagamo 7, ubu bageze kuri 34 n’ahandi.
