Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose -Perezida Kagame ahumuriza ab’i Rubavu

Abaturage basizwe iheruheru n’ibiza mu Karere ka Rubavu, bongeye gusubiza agatima impembero ubwo babonaga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabasuye abashyiriye ubutumwa bw’ihumure, anabasaba kwihangana mu give harimo gushakwa ibisubizo birambye.
Abo baturage bagaragaje umunezero nyuma yo kwizezwa ko ibihe bitoroshye bari kunyuramo na byo bazabitsinda nk’ibindi bibazo byose u Rwanda rwahanganye na byo rukabivamo gitwari, baboneraho no kumushimira by’umwihariko.
Uwitwa Nirere Marie Chantal wo mu Kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Rugerero, yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu y’u Rwanda twaje gushimira ku ntambwe mumaze kutugezaho, tumaze kubona iby’ibanze. Twabonye aho kuba, tubona ibyo kurya, tubona ibyo kuryamaho, abana bari kwiga mu mashuri.
Dushimira n’ubuyobozi bwahise buturwanaho, ndi umwe mu bahuye n’ibiza nari naheze mu mazi Marine (Ingabo zirwanira mu mazi) iza kudukuramo ku baturage bari bafite intege nkeya, turashimira na Marine yabashije kutugoboka.”
Mukanshogoza Esperence wo mu Kagari ka Terimbere wari wasadutse ino akavuzwa, na we ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uzahore ku ngoma, ubu ndarya nkaryama! Uzahore ku ngoma iteka umugongo waguhetse uragahoraho ndagushimye!”
Perezida Kagame yabanje kwihanganisha abo baturage abamenyesha ko Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’imibereho igoranye barimo, aho batakibasha gukora nk’ibyo bikoreraga.
Ati: “Icyanzanye hano byari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”

Yijeje aba baturage ko bishobotse mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bazaba bashobora kuba babisubiramo.
Yababwiye ko icy’ingenzi kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda ihanganye no guharanira ko abasizwe iheruheru n’ibiza babasha kugira ubuzima no muri iki gihe batari mu ngo zabo, aho badashobora kwikorera imirimo bari basanzwe bakora ngo bitunge nk’uko bisanzwe.
Yakomeje agira ati: “Ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe. Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza muri iki gihe turabikosora, kuko ibishoboka ni byinshi.
Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, ababyeyi babo n’abandi. Ibyo byose turabyihutisha mukomeze mutwihanganire.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ntacyo abayobozi bari gukora kugira ngo babuze umwuzure n’imvura nyinshi kugwa, gufasha abariho biri mu bushobozi bwabo kandi bagomba kubikora.
“[…]Ngira ngo rero abayobozi b’Inzego zitandukanye baza kubasura buri gihe, ni cyo kibazana hari ubwo badakora byose ibyo bakwiriye kuba bakora, ubwo turabikurikirana natwe kugira ngo tumenye icyasobwe icyo ari cyo kandi tuzabikora.”
Perezida Kagame yabanje gusura ibyangijwe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2023, yibonera inzu zasenyutse, imirima yatembye kandi yari irimo imyaka, amashuri yasenyutse, imihanda yangiritse, inganda zasenyutse n’ibindi bitandukanye.
Yibukije abo baturage ko ibyabagwiririye byageze no mu Tundi Turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo aho imyuzure n’inkangu byahitanye ubuzima bw’abantu 131, abantu 94 bagakomereka.
Muri ibyo bice, inzu zirenga 6200 ni zo zasenyutse, bituma abantu barenga 9000 bava mu byabo. Yakomeje agira ati: “Mutwihanganire rero, namwe mwihangane hanyuma dukorere hamwe byinshi, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”
Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero n’uwa kanama bifuza ko Umugezi wa Sebeya warushaho kubungabungwa kugira ngo utazajkomeza kuba nyirabayazana w’imfu no kwangirika kw’imitungo y’abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko kuwubungabunga bikorwa kandi bigiye kongerwamo imbaraga ariko asaba abajya gutura mu mugezi hagati kubihagarika. Abaturage banamusabye koroherezwa mu bijyanye n’amafaranga y’ishuri, abizeza ko ibyo byoroshye.