Huye: Ibikorwa by’imirimo y’amaboko bya VUP byabahinduriye imibereho

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Gahunda za VUP zatumye bamwe mu baturage batari bishoboye, baherereye mu Karere ka Huye bahuzwa n’amahirwe ahari, bahabwa imirimo y’amaboko, yoroheje n’ikomeye bibahindurira ubuzima babikesheje kwihaza no gukorera ku ntego.

Karemera wo mu Karere ka Huye yavuze ko mbere yabagaho aca inshuro, ariko kubera imirimo y’amaboko yoroheje yakoze muri VUP amafaranga yahembwe yayizigamiye, bituma yiteza imbere bimuhindurira imibereho.

Yagize ati: “Ntaragerwaho na gahunda ya VUP y’imirimo y’amaboko yishyurwa, nabagaho nabi ntunzwe no guca inshuro ariko aho ntangiriye imirimo narizigamye mu itsinda, nyuma nza kugura ingurube, ibwagura 12 nyuma ntugurishije mbona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri.

Yongeyeho ati: “Mu 2018 naguze umurima, igice kimwe cyawo ngiteramo ikawa hanyuma mu 2020 nisunga koperative y’abahinzi ba kawa, ubu maze kugurisha ibilo 700 ku mafaranga 710 ku kilo.”

Ashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu kuba bwaratekereje no ku bafite ubushiobozi buke uko bazamuka imibereho yabo igahinduka myiza.

Nibagwire Anne Marie utuye mu Mudugudu wa Cyetete, mu Kagari ka Mahembe, yatangarije Imvaho Nshya ko mu bikorwa bitandukanye yagerageje kwiteza imbere  

Yagize ati: “Nabonye akazi muri VUP, amafaranga mpembwa ndizigama njya mu matsinda hanyuma twegeranya amafaranga baduhaye itungo rigufi ry’ingurube dukomeza kwegeranya, tugura umurima duhingamo ibigori, abana bakabona ibyo kurya, ibyo gutunga umuryango.

Abana bariga umwe arangije amashuri yisumbuye, undi ari mu wa gatanu, umuto ubu ari mu wa 3. “

Munyeshyaka Ferdinand avuga ko umuryango we wahawe akazi mu mirimo y’amaboko akizigama mu itsinda nyuma aguzamo amafaranga aguramo inka.

Yagize ati: “Umugore wanjye yahawe akazi k’imirimo y’amaboko muri VUP, twizigama mu itsinda, tuguzamo hanyuma tugura inka, ubuzima bw’umuryango wanjye bwarahindutse.”

Ubundi mbere twabagaho duca inshuro, ariko ubu kubera kwizigama twaguze n’imirima, umugore ntagica inshuro.

Abagezweho na gahunda za VUP basobanurira Umuyobozi wa LODA uko ubuzima bwabo bwahindutse

Nyuma twaguze isambu byose tubikesha ubuyobozi bwiza bw’Igihugu budushishikariza gukora ngo twivane mu bukene.”

Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine yavuze ko gahunda za LODA zazamuye abaturage bikabafasha kuva mu bukene, bakiteza imbere babikesha gahunda zitandukanye zigamije kurwanya ubukene mu buryo burambye.

DG Nyinawagaga yagize ati: “Turagirango twibutse abaturage uruhare rwabo mu gukoresha amahirwe bahabwa na VUP yo kwikura mu bukene […] twagiye tubona hamwe na hamwe abaturage bahabwa na VUP ugasanga bayikoresheje nabi bakayipfusha ubusa, bumva ko Leta izahora ibaha.

Yagize ati: “Leta iyo ikoze ibyo igomba gukora, tugahamagara yamaze guha abaturage ibyo yabateguriye tubashishikariza kugira imyumvire isobanutse kuri gahunda z’iterambere bikure mu bukene.

Baba abakora imirimo y’amaboko yoroheje n’ikomeye kimwe n’abahabwa amatungo, usanga hari abafite ishyaka ugasanga mu myaka 2 bamaze gutera imbere, baguze andi matungo, imirima, ya mafaranga babonye agatangira umushinga ubyara inyungu, ugasanga afite ishyaka ryo kwiteza imbere, abana bari mu ishuri, yishyura ubwisungane mu kwivuza, urugo rufite isuku, nta mwana uri mu mirire mibi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukarwego Immaculee, yavuze ko kwihutisha gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye bigenda bitanga icyizere, uko guhashya ubukene bukabije no kugabanya ubukene byagiye bikorwa kandi bigira umumaro nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Ati: “Kuva mu 2000 igipimo giheruka cy’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwari 60% bw’abakene bakennye cyane mu 2017 bigera kuri 38,22%.

Abari mu bukene bari kuri 40% mu 2017 bagera kuri 16% biteganyijwe ko mu 2024 ubukene bukabije buba 0,00% naho ubukene bukagera kuri 17%.”

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwiswe Gira Wigire, aho LODA ishishikariza abari muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Karama n’abaturage muri rusange gukora cyane no kwizigama bakikura mu bukene mu buryo burambye, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Gira Wigire: Kora, zigama, birashoboka.’

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE