Hoteli Chateau Le Marara yakoraga nta byangombwa yahagaritswe

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya bya Hoteli Chateau Le Marara nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bikagaragara ko yakokoraga itabiherewe uburenganzira.
Iyo hoteli iherereye mu Karere ka Karongi, ni imwe mu zavugishije abantu benshi ku Isi nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro, kuko yubatswe mu buryo bwihariye kandi buteye amabengeza, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Nanone kandi iyo hoteli yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, nyuma y’uko hari abakiliya batashyeyo ubukwe bakavuga ko bahaboneye serivisi mbi.
Ibyo byatumye RDB yinjira muri ibyo bibazo ikora iperereza ricukumbuye ku mikorere y’iyo hoteli.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB kuri uyu wa Mbere, byatangajwe ko “nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”
Iryo tangazo rikomeza rishimangira ko guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, Hoteli Chateau Le Marara itemerewe kongera gukora.
Ubuyobozi bwa RDB buti: “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica arnategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.”
Kongera gufungura ngo bizasuzumwa ari uko iyi hoteti imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.
Abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu baributswa ko kugira ruhushya rwemewe rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo biteganywa n’Itegeko.
Uru ruhushya rugaragaza ko ibikorwa byujuje ibisabwa by’ibanze ku bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’imikorere, hagamijwe kurinda ababagana ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.
RDB yahamije ko izakomeza kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.
Icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’Ubukerarugendo mu Rwanda.
Ingingo z’iryo tegeko zirimo iya 5, 20 na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora zikanaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga ibigo bitabyubahiriza.

