Hon Kazarwa yijeje ko Abadepite bagiye gushaka umuti urambye ku bibazo by’umuryango

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Kazarwa Gerturde yijeje ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye gukora ubushakashatsi ku bibazo bibangamiye umuryango kugira ngo bibonerwe umuti urambye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Ngororero mu Murenge wa Muhindo, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku Rwego rw’Igihugu.

Ni umunsi mu Rwanda wihizijwe mu gihugu hose, ku nshuro ya 50, ukaba waratangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi mu 1972.

Mu butumwa yatanze, Hon Kazarwa yavuze ko nubwo ibyagezweho ari byinshi bigaragaza ko umuryango wateye imbere ariko hari imbogamizi zikiwubangamiye mu iterambere.

Yumvikanisihije ko kimwe mu bikibangamiye umuryango ari uko hari abagore n’abagabo bataragera ku myumvire imwe yo kuzuzanya bagamije itarambere.

Yavuze ko hari abagore bataratera imbere mu nzego zose kandi bikibangamiye umuryango muri rusange.

Yagize ati: “[…] Kuba hakiri umubare munini w’abagore badafite akazi bahemberwa, kuba hakiri umubare muto w’abagore bashobora kwihangira imirimo ibyara inyungu […]”.

Yavuze ko hakiri abagore bataritinyuka ngo bagane ibigo by’imari ngo babone amafaranga ashobora kubakura mu bukene bo n’imiryango yabo.

Yanakomoje ku bibazo by’abana bata amashuri no guterwa inda kw’abangavu n’ibindi.

Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yiyemeje gukora ubushakashatsi ku gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.

Yagize ati: “Nk’Inteko Ishinga Amategeko, dufite ihuriro ry’Abanyarwandakazi, duhuriramo na basaza bacu, tugiye gufatanya n’izindi nzego z’igihugu cyacu ndetse n’abaturage duhagarariye, kuzashakira hamwe umuti urambye w’imbogamizi zikigaragara mu gihugu no mu miryango”.

Uwo muyobozi yavuze ko abagize umuryango bakeneye ubumenyi ngiro butuma batera imbere mu bukungu, abasaba gukorera hamwe.

Ati: “Dukoreye hamwe mu matsinda, turi mu makoperative byatworohera kugera kuri sirivisi z’imari.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero babwiye Imvaho Nshya ko bamaze gusobanukirwa inyungu iri mu gushyira hamwe kw’abashakanye.

Ndacyayisenga Solange utuye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, Akagari ka Gatare, Umudugudu wa Nyagasozi, afite umugabo n’abana babiri.

Yagize ati: “Nabashije kugura ingurube ibihumbi 30 Frw, mu ntangiro z’uyu mwaka. Yabyaye abana barindwi, nza kubigurisha nzana amazi mu rugo, mbasha gushyira amashanyarazi mu nzu, abana bariga mfite umugabo n’abana babiri. Turuzuzanya nta makimbirane.”

Ntirenganya Jerôme yagize ati: “Umugore wanjye turafatanya agahinga aho bishoboka nkamufasha kubona ifumbire, buri wese akagira uruhare mu byo twejeje.

Yongeyeho ati: “Ubu naguze ikibanza cy’agaciro ka miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda noroye n’inka, kandi byaturutse mu buhinzi dukora dufatanyije.”

Mu Rwanda uyu munsi Mpuzamhanga wizihijwe hashimangirwa intambwe yatewe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore abahungu n’abakobwa mu nzego zitandukanye: mu bukungu, imibereho n’imiyoborere myiza, cyane cyane mu myaka 30 ishize.

Uko abagore bamaze kwiteza imbere mu Rwanda

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko abagore bagize 51,5% by’abaturage bose b’u Rwanda. Muri bo abakora ubuhizi nk’umurimo bagenda bagabanyuka aho bavuye kuri 72% mu 2023, bakagera kuri 68,5%. 

Ni mu gihe imibare yo mu 2024 igaragaza ko abagore bagera kuri 96% bafite uburyo bwo kugerwaho na serivisi z’imari.

Mu miyoborere myiza

Abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko nibura haba 30% by’abagore mu nzego zose zitorerwa. 

Mu Nteko Ishinga amategeko abagore ni 63,8%, muri Sena ni 53.8%.

MIGEPROF ivuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe no mu bindi bice by’ubuzima bw’Abanyarwanda, hakigaragara ubusumbane, busaba ubufatanye   mu nzego zose za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abaturage bose muri rusange, mu gukuraho inzitizi umugore n’umukobwa bagihura na zo.

Mu byuho bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), harimo ko mu 2024, umubare w’abagore bakora ubuhinzi buciriritse bwo kwibeshaho wari hejuru ya 54,7%, ugereranyije n’uw’abagabo bari kuri 43, 6%.

Abagore n’abakobwa bagejeje igihe cyo gukora bangana na 43, 8% nta mirimo bafite ugereranije n’abagabo bangana na 34,9%.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byitabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE