Hateganyijwe imvura iruta isanzwe igwa ishobora no guteza Ibiza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2023 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31), izaba iruta iy’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe kandi ikaba ishobora no guteza ibiza.

Mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 180, iyo ngano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 30 na 100).

Bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri, ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n’amazi mu migezi akaba yariyongereye, imvura iteganyijwe ishobora guteza ibiza bituruka ku kwiyongera kw’amazi y’imvura mu butaka ndetse no mu migezi.

Ibiza biteganyijwe birimo isuri n’inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri n’imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga. Abahinzi baragirwa inama yo gukoresha neza amazi y’imvura iteganyijwe mu mirimo yabo y’igihembwe cy’ihinga ariko banita cyane ku bikorwa byo kurwanya isuri n’imyuzure.

Hateganyijwe kandi ibihu ndetse no kunyerera kw’imihanda y’itaka bishobora kubangamira imigendekere myiza mu mihanda.

Imvura iteganyijwe

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga ituruka mu burasirazuba bw’Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo. Iyi miyaga idasanzwe imara igihe gito (hagati y’icyumweru n’ibyumweru bibiri) izana ibicu biremereye bitanga imvura nyinshi (iruta isanzwe igwa) n’igabanyuka ry’ubushyuhe.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8) henshi mu gihugu. Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 180 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’uburasirazuba n’amajyaruguru y’Uturere twa Rusizi na Rubavu, ibice byinshi by’Akarere ka Nyamasheke no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Musanze.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Akarere ka Gicumbi n’iby’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu bice bike by’Uturere twa Huye na Muhanga hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw’Intara y’Uburasirazuba no mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera. Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

 Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku uteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Kirehe n’amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda  uteganyijwe mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru, Nyanza, Karongi na Ruhango, mu bice bisigaye by’Uturere twa Kayonza na Kirehe no mu bice bike by’Uturere twa Ngororero, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Burera, Musanze na Gatsibo.

Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya meteo 4 na metero 6 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.

Ibice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, Uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28. Mu bice by’Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Burera, Musanze no mu bice by’uburengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru biherereye muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE