Hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa ahenshi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 1 kugeza 10, iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, ahenshi mu gihugu naho ahandi ikaba ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.

Imvura iteganyijwe

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120.

Ingano y’imvura iteganyijwe kuziyongera ugereranyijwe n’ukwezi kwa Gashyantare, ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru no ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba muri iki gice kiba hagati ya milimetero 20 na 100).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7), ikaba iteganyijwe mu mataliki ya mbere y’iki gice, hagati y’italiki ya 1 n’iya 5 Werurwe henshi mu gihugu ikazagabanyuka mu mataliki ya nyuma y’iki gice.

Imvura iteganyijwe yerekana itangira ry’imvura y’Itumba mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru ikazaturuka ahanini ku isangano ry’imiyaga riherereye hafi y’akarere u Rwanda ruherereyemo hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Karongi n’ibice by’Uturere twa Rutsiro, Rubavu na Nyabihu.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iby’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe hamwe n’igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera na Nyanza naho igice gisigaye cy’Intara y’Iburasirazuba, Amayaga n’Umujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu gihugu.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu Karere ka Ngoma, íbice by’Uturere twa Kirehe, Kayonza, Bugesera, Gisagara, Huye, Gakenke na Rutsiro n’ibice bito by’Uturere twa Nyamagabe, Musanze n’Umujyi wa Kigali.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’Igihugu.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30 mu Rwanda.

Ibice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, Uturere twa Ngoma, Nyagatare na Gatsibo no mu Karere kose ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.

Mu bice by’Uturere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Musanze na Nyamagabe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.

Ubushyuhe buteganyijwe bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Jean pierre Dusengimana says:
Werurwe 1, 2023 at 8:26 pm

Ayamakuru yiteganyagihe nimeza mumakuru mutugezaho,ayubuhinzi,byungura ubumenyi ,tukamenya nigihe invura ihari ningano yayo courage

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE