Haribazwa igihatse ibiganiro by’Amerika n’u Burayi

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa Kane intumwa zidasanzwe za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Donald Trump, barahurira na bagenzi babo b’i Burayi i Paris mu Bufaransa, kugira ngo baganire uko bahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Hakomeje kwibazwa icyaba gihatse ibyo biganiro byitabiriwe na Steve Witkoff  n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’Amerika Marco Rubio, bikaba biri bwitabirwe n’Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza David Lammy,  na we uza kugaragaza ibitekerezo ku byerekeye iyo ntambara imaze imyaka itatu.

Mu mezi yashize ntabwo Amerika yigeze ishaka gushyira ibihugu by’i Burayi mu biganiro bigamije amahoro muri Ukraine ariko impuguke mu bya politiki zatangaje ko ibiganiro byo kuri uyu wa Kane biza kuba bikomeye nihatagira igihinduka.

Biteganijwe ko Witkoff na Marco Rubio baza kubonana na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’itsinda rye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko haza kwibandwa ku buryo bwo guhagarika imirwano muri Ukraine ndetse Witkoff akazatanga raporo ku nama n’ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu cyumweru gishize.

Abadipolomate b’ibihugu by’i Burayi batangaje ko bazasaba Amerika gushyira igitutu ku Burusiya kugira ngo bwemere guhagarika intambara nta mananiza.

Kuva Perezida Donald Trump yajya ku butegetsi mu 2025 yagaragaje ko ashaka ko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine irangira bakayoboka inzira y’amahoro.

Trump ashija uwahoze ari Perezida wa Amerika Joe Biden kwenyegeza intambara yatumye miliyoni z’abantu zipfa abandi bakaba impunzi ndetse Igihugu kikaba kiri mu bukene n’imiborogo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE