Hari abafungiwe Jenoside yakorewe Abatutsi bafunguwe bashaka kurya batakoze

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bagaragaje ko hari bamwe mu barangije ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ingeso yuko bagera mu Muryango Nyarwanda bagashaka kurya batakoze nkuko babimenyereye mu magororero ndetse abandi bakiremamo udutsiko.
Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa 04 Kanama, ubwo bagaragazaga raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Senateri Nyirasafari Esperance yagaragaje ko leta ikwiye kongera imbaraga mu kwigisha abagororwa bitegura gufungurwa kuko hari abasohoka baramenyerewe kugaburirwa batakoze bakumva ko no hanze ari ko bizakomeza.
Yagize ati: “Mu mico basohokana hari nuza kuko yamenyereye kugaburirwa, kurya yicaye kuko muri gereza barya batakoze yagera no mu rugo akumva azajya agaburirwa yicaye. Ubwo uwo mugore uzakugaburira udakora… ntabwo bishoboka ntiyakugaburira icyumweru ukwezi udakora.”
Yavuze ko imibanire abafungurwa n’abandi basanze hanze igomba kwitabwaho kuko bashobora kwanduza sosiyete bitewe n’imico bazanye.
Yongeyeho ati: “Imibanire yabo ni ngombwa kuko iyo bitwaye nabi banduza n’abandi, ugasanga ntibashaka kujya mu nama cyangwa bajyayo bakicara ukwabo ugasanga bakoze itsinda ryabo.”
Abasenateri bagaragaje kandi ko hari bamwe bafungiwe gukora Jenoside bagifite ingengabitekerezo yayo kandi bagenda bagaragara hirya no hino nubwo atari benshi.
Sen. Nyirasafari yavuze ko nubwo hari abagaragaye ariko bidakanganye kuko igihugu cyafashe ingamba zihamye zo kuyirwanya.

Ati: “Abafunguwe barakoze ibyaha bya Jenoside bagaragayeho ingengabitekerezo barimo twagiye duhabwa ingero nk’abavuga bati ‘igitanda cyanjye aho nagisize ndahazi, aho nashyize abandi nawe nahakujyana.”
Yagaragaje hakwiye kuminjirwa agafu mu kubategura ariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, na bo ari icyiciro cyihariye cyo kwigishwa by’umwihariko kugira ngo babane nta rwikekwe cyangwa ngo babone bagire ngo basubiye mu icuraburindi.
Ati: “Hari aho batubwiraga bati uzi guhura n’umuntu utarigeze umenya ko azafungurwa ugira ngo urarota! Ugira ngo usubiye muri cya gihe cya Jenoside.”
Perezida w’iyo Komisiyo Sen. Murangwa Hadija, yemeje ko nubwo hari ababana na bagenzi babo amahoro nyuma yo gufungurwa ariko hari ikindi kiciro kigoye gisaba guhatwa amasomo ubudasiba.
Avuga ko umuntu ufungurwa afashwa n’inzego z’ibanze kwisanga mu muryango ariko abo asanze na bo bakwiye gushyiraho akabo ngo agendane nabo mu mico myiza n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Ati: “Umuntu iyo yarangije igihano yarafunguwe, akwiriye kwisanga mu bandi Banyarwanda ahubwo uburyo bwo gukurikirana ntabundi ni ugutegura abamwakira no kumutegura ubwe ku buryo azisanga mu bandi Banyarwanda.”
Komisiyo yagaragaje ko isanga gusubiza mu muryango nyarwanda abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi biramutse bidakozwe neza bishobora kuganisha ku kwiyongera kw’ingengabitekerezo yayo no kudindiza ubumwe n’ubudaheranwa.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) igaragaza ko abantu 65.000 ni ukuvuga 75% barangije ibihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, 16.022 bangana na 22%, bafunze bategereje kurekurwa mu gihe 4.295 bangana 3% bakatiwe igifungo cya burundu, naho 457 bafunze bazira ingengabitekerezo.