Haracyari icyuho mu bafite ubumenyi mu kugenzura no gusuzuma imishinga

Guteza imbere imishinga, gushyira mu bikorwa Politiki za Leta n’ibikorwa by’abikorera bisaba kuba hari abazobereye mu kugenzura (Monitoring) no gusuzuma (Evaluation). Nubwo bimeze bityo, hagaragazwa ko hari icyuho cy’abafite ubumenyi mu gukora igenzura no gusuzuma ibikorwa.
Dr Eric Sibomana, umwarimu mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri mu ishami rya siyansi n’ubukungu, asobanura ko kugenzura no gukurikirana bifasha mu nzego zose.
Ahamya ko bifasha mu bigo bya Leta, mu bucuruzi, mu mishinga ya Guverinoma kuko ngo iba ikeneye kumenya ibyo yatekerezaga mbere niba yarabigezeho, niba itarabigeraho hakarebwa ikibura.
Dr Sibomana avuga ko niba bamaze gusuzuma bakabona y’uko bitabaye byiza hari isomo bitanga, bityo hakarebwa ngo ubutaha nibongera bazakosora iki.
Ikiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, yagaragaje ko mu Rwanda abize kugenzura no gusuzuma bakiri bakeya ariko ko hari icyizere cy’uko bazaboneka kandi bahagije mu gihugu.
Agira ati: “Amasomo yo kugenzura no gusuzuma arimo kugenda aza mu Rwanda kandi dufite n’icyizere ko n’ibindi byiciro nk’icya Kabiri cya Kaminuza n’ibindi bizagerwaho.”
Akomeza agira ati: “Nitugira rero abanyeshuri benshi basohotse bari muri ibyo byiciro byose bizadufasha ko bagenda bajya ahantu henshi hatandukanye bagafasha abantu kubyumva, umumaro wabyo n’icyo bizabamarira mu iterambere ryabo.”
Isac Rwigema warangije kwiga muri East African Christian College uyu mwaka, akaba yarahawe amahugurwa, avuga ko amahirwe yo kwiga kugenzura no gusuzuma byaje nk’igisubizo, bitari ku giti cy’umuntu gusa ahubwo no ku gihugu.
Agira ati: “Ibi bifasha Leta gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.”
Ikirezi Divine urangije muri INES Ruhengeri yahamirije Imvaho Nshya ko kwiga kugenzura no gusuzuma biri mu byafasha igihugu gutera imbere.
Yavuze ati: “Abasuzuma umusaruro cyangwa impinduka yabaye mu mushinga n’abagenzura niba ikintu wapanze kirimo kugenda neza, bafasha guteza imbere urwego urwo ari rwo rwose.
Twe twahawe aya mahugurwa hakiyongeraho n’abandi benshi nta kabuza byafasha inzego zacu kubaza cyangwa kubazwa inshingano, hagamijwe ko ibitaragezweho bishyirwa mu bikorwa.”
Niyonsenga Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w’Ikigo gitanga ubumenyi ku kugenzura no gusuzuma ‘Rwanda Monitoring and Evaluation Organization, (RMEO)’, avuga ko amahugurwa batanga yibanda ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 35.
Avuga ko umushingwa wa RMEO wafatanyije na MasterCard Foundation kugira ngo haboneke abazana impinduka mu bijyanye n’imicungire y’imishinga n’ikurikiranabikorwa ryayo.
Ati: “Icyo tugamije ni ukureba ese amafaranga twahawe twayakoresheje neza, intego twari dufite twayigezeho.
Iyo tugeze ahongaho turongera tugatekereza ngo ni iki twifuzaga kubona nk’impinduka kuri uyu mushinga, kuri iki gikorwa cyatakarijweho amafaranga menshi, icyo gihe rero tuba turi muri gahunda yo kugenzura (Monitoring) no gusuzuma (Evaluation).
RMEO imaze guhugura abasore n’inkumi 193, muri bo abagore ni 111.





