Handball: Police yatomboye Al Ahly na Zamalek mu Mikino Nyafurika

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Police HC yisanze mu Itsinda rya Mbere mu Mikino Nyafurika ya (Africa Clubs Championship) aho iri kumwe na Al Ahly na Zamalek zo mu Misiri, JSK yo muri RDC na Mekele 70 yo muri Ethiopie.

Iri rushanwa rizabera i Casablanca muri Maroc kuva tariki ya 11 kugeza kuya 20 Ukwakira 2025.

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, rigizwe n’amatsinda abiri, aho irya kabiri ririmo Flowers (Bénin), Montada (Maroc), FAP (Cameroun), Avenir Rail (Congo), Kirkos (Ethiopia) na Manga DFIP (Gabon).

Biteganyijwe ko Police HC yerekeza muri Maroc mu ijoro ryo kuri uyu 8 Ukwakira 2025.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yabifurije itsinzi anabibutatsa ko ari ikipe ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba kandi bakwiye no kugaragariza Afurika ko mu Rwanda hari handball ikomeye.

Abakinnyi iyi kipe izifashisha ni Nshimiyimana Timothée, Kwisanga Peter, Urangwanimpuhwe Guido, Hagenimana Fidele, Hakizimana Dieudonnee, Kubwimana Emmanuel, Niyonkuru Karim, Mbesutunguwe Samuel, Ineza Thierry, Mutuyimana Gilbert, Uwase Moise.

Hari kandi Kayijamahe Yves, Ndayisaba Etienne, Akayezu Andre, Duteteriwacu Norbert na Habimana Jean Baptiste, Umutoza mukuru akaba CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine.

Police HC imaze ikora imyitozo nyinshi yitegura iyi mikino Nyafurika
Umuyobozi w’Ungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Chantal Ujeneza, yasabye abakinnyi kugaragazariza Afurika Ko mu Rwanda hari Handball ikomeye
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE