Handball: Police HC yatsinze APR HC yegukana Igikombe cya Shampiyona (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Police HC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Handball 2025 nyuma yo gutsinda APR HC imikino 3-0 mu ya nyuma ya Kamarampaka.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 14 Kamena 2025 kuri Petit Stade i Remera.

Police HC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bane bakinnye mu mikino ibiri yabanje ari bo umunyezamu, Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves, Rwamanywa Viateur na Uwimana Jackson baherutse kugurwa na APR HC.

Ni umukino ikipe ya Polisi y’Igihugu  yatangiye neza cyane itsinda amanota menshi ariko uko iminota yazamukaga ikipe y’Ingabo yagiye yinjira mu mukino ari na ko igabanya ikinyuranyo.

Igice cya mbere cyarangiye APR HC iyoboye umukino n’ibitego 18 kuri 12.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje kwitwara neza. Umukino warangiye Police HC itsinze APR HC ibitego 39-33 yegukana igikombe cya Shampiyona cya 2025 nyuma yo kuzuza intsinzi zikurikiranya mu mikino itanu ya nyuma ya Kamarampaka.

Mu mikino ibiri ibanza, Police HC yatsinze ibitego 26-25 mu mukino wa mbere mu gihe uwa kabiri yawutsinze ku bitego 36-30.

Iyi kipe ya Police HC yaherukaga gutwara Igikombe cya Shampiyona ya Handball mu 2021. Mu gihe APR HC ari yo ifite igikombe giheruka cya 2024.

Umukino wa APR na Police HC wari ukomeye Cyane
Byari ibyishimo ku abatoza ba Police HC nyuma yo gutsinda mukeba APR imikino itatu
Police HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2021
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE