Hamenyekanye abahanzi bahatanye muri ‘Trace Awards’

Bwa Mbere mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo bya Trace Awards and Festival. Abategura itangwa ry’ibi bihembo batangaza ko abahanzi bo mu Rwanda bashyiriweho icyiciro cyabo.
Abahanzi bo mu Rwanda bahataniye ibihembo harimo Kenny Sol, Ariel Wayz, Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, abahanzi bazitabira barimo Diamond Platnumz ari na we uhatanye mu byiciro byinshi.
Uyu muhanzi ahatanye mu cya ‘Best Male’ na ‘Best Music Video’, mu gihe Azawi, Lexivone na Uganda Ghetto Kids na bo bahagarariye Uganda.
Umuziki wo muri Afurika y’Uburengerazuba cyane uwa Nigeria ni wo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi aho bahatanye mu birenga 40.
Harimo abahanzi bo muri iki gihugu bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.
Ibi bihembo birimo guhatanamo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye birimo iby’Afurika, Amerika y’Amajyepfo, ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.
Aba bahanzi barimo abo muri Algeria, Angola, Brésil, Cameroon, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, U Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe na Haiti.
Hari kandi Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, Ubwami bw’u Bwongereza [UK] na Uganda.
Ibirori bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.
Iki gikorwa kigiye kuba ku bufatanye na RDB ibicishije muri Visit Rwanda.
Trace Group ni ikigo kigari cy’imyidagaduro cyashinzwe mu 2003, gifite amashami atandukanye hirya no hino ku Isi muri Afurika, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Brésil, muri Caraïbes no mu bihugu biri mu nyanja y’Abahinde.





Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL