Hamaze gukusanywa miliyoni 110 Frw yo kugoboka abahuye n’ibiza

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) irashimira abantu n’ibigo bakomeje kugira umutima utabara batanga inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023.
Kugeza ubu hamaze gukusanywa amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 110 binyuze mu buryo bunyuranye bwashyizweho bwo gukusanya inkunga yo gutabara abasizwe iheruheru n’ibyo biza.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA Habinshuti Philippe, yabigarutseho ku Cyumweru taliki ya 14 Gicurasi ubwo yakiraga inkunga ya toni 64 z’imifuka ya Sima ije nk’inyongera ku bikoresho bizunganirana n’inkunga y’amafaranga.
Uruganda rwa Sima Twiga Cement rwatanze toni 64 z’imifuka ya Sima yo gufasha mu kubakira abasenyewe n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ni imifuka ya Sima 1,280 ifite agaciro ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.
Habinshuti yavuze ko iyi nkunga iri mu bikoresho bikirimo gukusanywa mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu myiteguro yo gufasha abaturage kwigobotora ingaruka z’ibiza mu buryo burambye.
Kugeza ubu abaturage bakuwe mu byabo n’ibiza byibasiye Uturere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo bararenga 9,000, aho bamwe bacumbikiwe kuri site zateguwe na Guverinoma y’u Rwanda abandi bagafashwa n’abaturanyi babo bagifite aho bahengeka umusaya.
Iyo mvura yahitanye abantu 131 abandi barenga 90 barakomereka, isenya inzu zirenga 6200 zirimo izisaga 3,000 zasenyutse burundu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byatewe n’ibyo biza.
Ati: “Leta yacu yahisemo gushyira umuturage ku isonga.”
Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Imiturire mu Rwanda (RHA) buherutse kugaragaza ko nibura hakenewe miliyari 30 yo kubaka inzu zasenywe burundu n’ibiza, mu gihe hakomeje gushakwa ibisubizo birambye ku baturage bose bagezweho n’ingaruka.