Hakenewe miliyari 52 Frw ngo kanseri y’inkondo y’umura irandurwe mu Rwanda mu 2027

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzima Sabin, yatangaje ko kugira ngo u Rwanda rube rwaranduye kanseri y’inkondo y’umura mu 2027, hakenewe miliyari 52 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 38 z’Amadolari y’Amerika), azakoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi bw’iyo ndwara.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantara 2025, ubwo yatangizaga gahunda zitandukanye zo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027.
Minisitiri Dr Nsanzima yashimangiye ko mu gihe inzego z’ubuzima zishyize hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda ayo mafaranga yaboneka kandi mu buryo bwihuse.
Yagize ati: “Miliyari 38 z’Amadolari y’Amerika ni zo zonyine zikenewe mu kurandura iyi ndwara. Aya mafaranga yakusanywa niba dushyize hamwe imbaraga.”
Yavuze ko ashimira abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda kandi ashima akazi bamaze gukora mu guhangana n’indwara ya kanseri.
U Rwanda rwihaye intego yo kurandura burundu indwara kanseri y’inkondo y’umura mu 2027, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima OMS ryo ritangaza ko iyo ndwara igomba kuba yaracitse ku Isi mu 2030.
Ashingiye ku gihe gisigaye Minisitiri Sabin yahamije ko bishoboka cyane, kurandura indwara ya kanseri y’inkondo y’umura.
Ati: “Aho ni kure cyane, niba dushaka kubigeraho mu 2027, dufite imyaka itatu imbere, kuko ubu turi mu kwa kabiri kwa 2025.”
Kugeza ubu Uturere 5 mu Rwanda ni two tutarangwamo iyo ndwara ya kanseri y’inkondo y’umura, asaba abafatanyabikorwa n’abandi bari mu nzego z’ubuzima gushyira hamwe mu guhashya iyo ndwara ku buryo mu myaka itatu isiganye Uturere 25 tw’igihugu dusigaye na two izaba yaranduwe burundu.
Muri iyi gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura hakubiyemo ibikorwa byo kuyisuzuma no gushishikariza abagore n’abakobwa kuyisuzumisha.
Hatangijwe gahunda yo kwita ku buvuzi by’umwihariko
Muri gahunda yatangijwe y’imyaka itanu, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga muri gahunda zidasanzwe z’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagize ati: “Harimo kwigisha abaganga benshi, abakora mu rwego rw’ubuzima, kuvugurura amavuriro, ikoranabuhanga, gukwirakwiza imiti ikagera ku bantu bose, indwara zitandura na zo tugiye kuzishyiraho umwete muri iyi myaka itanu.”
Yavuze kandi ko u Rwanda muri iyi myaka itanu ruzakomeza gushyira imbaraga mu kwikorera imiti n’ibindi bigamije guteza imbere ubuvuzi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yo mu 2024, yerekanye ko 40% bya kanseri zose ziba zishoboka kwirindwa hubahirijwe imigirire, imirire n’iminywere yubahiriza amabwiriza ya muganga n’ibindi.
Minisiteri y’Ubuzima ihamya ko kanseri y’inkondo y’umura nubwo ihitana benshi mu minsi iri imbere izacika bijyanye n’uko hari urukingo rwa Human Papilloma Virus, rumaze guhabwa abana n’abakobwa ku kigero cya 95%.
Ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantara 2025, hateganyijwe siporo rusange idasanzwe, aho Minisante isaba buri wese kuyitabira ariko azirikana ku buryo kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda byakorwa.


