Hahirwa abazana amahoro mu bantu; Isengesho rya Jeannette Kagame i Washington

Madamu Jeannette Kagame yasabye Imana guha abantu amahirwe yo kurenga akajagari n’amacakubiri maze bakunga ubumwe mu mahoro, mu isengesho yasengeye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu yabaye ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2024.
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bihumbi by’abayobozi n’abanyacyubahiro bitabiriye ayo masengesho amaze imyaka irenga 70 akorwa nyuma yo gutangizwa na Perezida wa 34 wa USA Dwight D. Eisenhower nk’umuyoboro wo kurushaho guharanira ubumwe no kwimakaza indangagaciro zo kubaha Imana.
Madamu Jeannette Kagame yatangiye isengesho agaragaza ko baje imbere y’Imana bazanye imitima iciye bugufi n’ubwenge bwiteguye kumva, bukeneye ubuyobozi ndetse n’ubuntu bwayo.
Ati: “Turagusaba ngo ubane natwe kandi utumurikire, umurikire inzira y’ubwenge, ubunyakuri n’iyobokamana. Watuyoboye mu miraba, udukomeza mu ntege nke ndetse utuzamura mu bihe by’umubabaro.
Uyu munsi, duhagaze dutangarira urukundo rwawe rutajya rucogora kandi ntirudusige. Reka rutuyobore mu mahoro nk’uko ijambo ryawe rivuga riti: ‘Hahirwa abazana amahoro mu bantu, kuko ari bo bazitwa abana b’Imana. (Matthew 5:9)
Data, kuko tuzi ko amahoro aboneye atangirira mu mitima yacu. Reka ibikorwa byacu biyoborwe n’urukundo no kubabarira, amagambo yacu yuzure ubugwaneza no kumva abandi. Reka tube umuyoboro w’urumuri n’icyizere biva kuri wowe.
Hereza abantu amahirwe yo kurenga akajagari n’amacakubiri, maze bahuzwe no kunga ubumwe n’amahoro. Dufashe guha agaciro no kubaha itandukaniro ry’ibiremwa byose, bidufashe kwishimira ko ubuzima bwose ari magirirane.
Duhe ubwenge bwo kurenza amaso ibigaragara imbere yacu, no guhuza ubumuntu dusangiye. Ntituzigere na rimwe twibagirwa inshingano zera waduhaye- zo gukundana nk’uko wadukunze, kubaho mu ndangagaciro n’imyemberere bihanitse.
Tuzamuye iri teraniro imbere yawe, Mwami. Waduhaye kuba ibisonga by’ubwoko bwawe. Dufashe kurinda abo tuyobora, no kutarambirwa gusigasira no kwimakaza indagagaciro zo kubaha Imana nk’izo Kirisitu yabayemo ubwo yabaga muri iyi Si.
Mu kwizera no gushimira mu mitima yacu, dutuye iri sengesho. Ni mu izina rya Yesu tubisabye,
Amen.”
Muri ayo masengesho, Perezida wa USA Donald J. Trump yasabye abatuye Isi kugarura Imana mu buzima bwabo.
Perezida Trump yavuze ko bigoye kuba umuntu yabona umunezero mu gihe yaba adafite iyobokamana no kwizera. Ati: “Reka tugarure iyobokamana. Reka tugarure Imana mu buzima bwacu.”