Haharanirwe kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside- Min. Musabyimana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku Cyumweru taliki ya 23 Mata 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Busasamana ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri 5 yabonetse, asaba buri wese kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, Musabyimana yabanje kwihanganisha, gufata mu mugongo no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Turabakomeza tubasaba kugira ubutwari bwo gukomera no kudaheranwa n’agahinda”.

Yasabye buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi hagaharanirwa kuyirwanya.

Yagize ati: “Buri wese arahamagarirwa kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaboneka hose no guharanira ko itazongera ukundi.

Minisitiri Musabyimana yasobanuye impamvu yo kwibuka. Ati: “Kwibuka ni uguha agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuzirikana ububi bwa Jenoside, kumenya uko yateguwe igashyirwa mu bikorwa ariko hagamijwe kuyirwanya ngo itazongera kuba ukundi.

Kwibuka bidufasha kandi gusobanukirwa neza n’ayo mateka yaheje igice kimwe cy’Abanyarwanda, karundura yabaye gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye abarenga miliyoni mu mwaka wa 1994”.

Kwibuka bijyana kandi no kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, zahagaritse Jenoside mu gihe amahanga yose yari yatereranye u Rwanda.

Yongeyeho ko kuri iki cyumweru hibukwa abavandimwe 31 302 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza bambuwe ubuzima bazira uko bavutse. Abarokotse na bo bibuka inzira ndende itoroshye banyuzemo.

Yavuze kandi ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse gusa

Ati: “Kwibuka ntibigomba guharirwa abarokotse gusa. Ni igikorwa kireba buri wese kuko kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo yayo ndetse no guhangana n’ingaruka zayo nk’Abanyarwanda tugakomeza gufatana urunana mu rugamba rw’iterambere no kubaka ubumwe bwacu ari wo murage ukomeye tuzaraga abadukomokaho.”

Minisitiri Musabyimana yasabye buri wese kurushako kwegera abarokotse kuko bakeneye abababa hafi no gukora ibikorwa by’urukundo harimo kubaremera no kubafata mu mugongo […] kwirinda imvugo zikomeretsa n’izihembera urwango n’amacakubiri.

Yijeje abarokotse Jenoside ko ibibazo bikigaragara ku bufatanye bizakomeza gushakirwa ibisubizo ngo bikemuke.

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yatanze ikiganiro kirebana n’amateka yigishwa mu mashuri yacu.

Yavuze imbogamizi zikigaragara mu mateka harimo gutinya kuvuga bimwe na bimwe biremereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba n’abatinya kwigisha iryo somo batinya ko bagira ibyo bavuga bakaba baregwa  ihakana n’ipfobya rya Jenoside. 

Kuri iki kibazo abarimu b’amateka barateguwe muri kaminuza ndetse Minisiteri y’Uburezi yashyizeho agatabo (Inyoborabarezi) gasobanura ingingo by’umwihariko zikunze kubazwaho ibibazo n’abanyeshuri.

Yavuze kandi ko ubufatanye ari ngombwa.

Ati: “Buri wese muri twe harimo ababyeyi, abarimu, ubuyobozi dufatanye ngo isomo ry’amateka mu gihugu rihabwe umwihariko, rihabwe agaciro rikwiye kandi twese dufatanye kugira ngo ibiva mu muryango w’umwana bye kubusana n’ibiva mu ishuri”.

Ubuhamyabw’uwarokotse, Mutoneshe Laetitia wo mu Murenge wa Bweramana yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonaga imibanire ari myiza mu baturanyi n’abana.

Yakomeje avuga ubuzima bugoye Abatutsi banyuzemo harimo kwicwa n’inzara, inyota, no kwicwa urw’agashinyaguro.

Yashimiye Inkotanyi, Ubuyobozi n’umuntu wese wabaye intwari agahisha Umututsi muri biriya bihe byari bikomeye n’abandi bagize uruhare bagahisha Abatutsi bagashobora kubarokora.

Yifuje ko inzu iri ahitwa kuri duwane hiciwe abana n’abagore barenga 400 yazashyirwaho ikimenyetso cy’amateka y’ababo bahiciwe.

Uhagarariye IBUKA ku rwego rw’igihugu Me Bayingana Janvier yihanganishije abarokotse, anashimira n’abandi baje muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaha agaciro abishwe bazize ko ari Abatutsi.

Yavuze ko ikibabaje ari uko amateka mabi yigishijwe muri iki gihugu, amateka y’amacakubiri guhera mu 1959 [….] gusa icyiza kuri ubu twese turi Abanyarwanda.

Yagarutse ku Batutsi bishwe mu Karere ka Nyanza ko hanakenewe ko hashyirwa amateka yabo bisaba ko byatekerezwaho kandi hagashyirwamo imbaraga uko bishoboka, ku bufayanye bikihutishwa.

Yashimiye Perezida Paul Kagame, RPA Inkotanyi ndetse n’abandi banyarwanda bake, Abarinzi b’Igihango barinze icyo gihango bahisha Abatutsi bahigwaga ngo bicwe.

Yibukije Abanyarwanda muri rusange ko hakiri inshingano zo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Jenoside yarahagaritswe ariko ingengabitekerezo yo ntiyahagaze, imyumvire y’amacakubiri ibyo bitekerezo biracyarimo mu karere ni ngombwa ko nabyo tubyibuka ngo byamaganwe ababifitemo uruhare bakomeze babibazwe, ubutabera bukurikizwe”.

Yanagaragaje bimwe mu bibazo bicyugarije abarokotse birimo raporo zitangwa zidahuje n’ukuri cyane cyane mu butabera byo mu Nkiko Gacaca bakavuga ko byakemutse n’ibindi.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 5

Uhagarariye imiryango yashyingure abayo babonetse, Rubayika Sother yashimiye abitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko abishwe hari ibintu bahuriyeho ari byo kuba barishwe hakoreshejwe ubugome ndengakamere, icya 2 basangiye ni ababishe, icya 3 ni icyo bazize, bazize uko bavutse nta kindi cyaha, ko bavutse ari Abatutsi. Ikindi basangiye ni uguteshwa agaciro.

Yashimiye abagize uruhare bose mu korokora Abatutsi

Ati: “Ndashima Ingabo zitanze zikarokora Abatutsi na Leta y’Ubumwe yabafashije mu buryo butandukanye burimo kubavuza, kububakira  ndetse  no kuba Leta y’Ubumwe yararebye kure ikubaka inzibutso Abatutsi bishwe baruhukiyemo hirya no hino mu gihugu. Turahahurira, tukunamira abacu tukabona ibimenyetso bikomeye bitwereka amateka  abenshi bahava bafashe icyemezo ngo ibi ntibikongere kuba ukundi”.

Yashimiye abagize ubutwari bwo kubarangira aho ababo bajugunywe bakaba bashyinguwe mu cyubahiro, ndetse ko n’abasigaye niba bashoboraga kuboneka ngo basubizwe icyubahiro bambuwe.

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yihanganishije imiryango ifite abayo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza n’imiryango ifite ababo bashyinguwe mu cyubahiro.

Yagize ati: “Uyu mwaka turishimira ko twabonye imibiri 4 bushya n’undi umwe wavuye mu Murenge wa Kigoma wimuwe uri bushyingurwe mu rwibutso”.

Yashishikarije abagifite ababo bazize Jenoside bashyinguye mu ngo, cyangwa ahandi ko bagira ishyaka ryo kubimura bakabageza mu nzibutso ngo habungabungwe ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mutekano no mu mutuzo ukwiye izo nzirakarengane.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE