Hagiye kwerekanwa filime igaragaza imvune z’abahanzi bakora umuziki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
Image

Umunyabigwi mu muziki nyarwanda akaba n’umuyobozi w’ishuri ryigisha umuziki ry’u Rwanda Might Popo, yateguje ko agiye kwerekana filime ye yise Killer Music ikubiyemo imvune abahanzi (abaririmbyi) bacamo mu rugendo rwo kumenyekana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Might Popo yagaragaje ko igihe cyo gutegereza kirangiye kuko ateganya gukora igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 16 Ukwakira 2025 muri Munsi Center.

Mu butumwa yaherekeresheje integuza y’igitaramo kizamurikirwamo iyo filime Might Popo yagaragaje ko yari amaze igihe kinini ayikora.

Yanditse ati: “Ntibikiri inzozi, filime ubu yarangiye, nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe no kwandika, gushyiramo amajwi ayiherekeza y’umuziki no kuvuga ukuri kwinshi kubuzima bw’abanyamuziki. Killer Music yarangiye tugiye kuyimurika ku mugaragaro.”

Ubwo yayisongongezaga inshuti n’abavandimwe, Might Popo yagaraje ko iyo filime ikubiyemo inkuru ivuga ubuzima bwa buri munsi bw’abanyamuziki, imbogamizi bahura na zo, urukundo, ibitambo ndetse n’uko abakobwa benshi bibagora kubaka umwuga udahungabanye.

Yongeraho ko bayikoze bifuza kugaragaza ko n’Umunyarwanda ashobora gukora filime iri ku rwego mpuzamahanga kuko bifuza ko yazagaragara ku mbuga mpuzamahanga zicuruza imiziki no mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Ni filime igaragaramo ibyamamare bitandukanye abanyamuziki cyangwa abakinnyi ba filime barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere (The Major), Nehemiah Shema, Jules Sentore, Luckman Nzeyimana (umunyamakuru wa RBA), Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, na Nkurikiyinka Charles wamamaye nk’Umukonnyine muri filime Umuturanyi, n’abandi.

Uretse ibi byamamare mu Rwanda hagaragaramo ibindi byamamare byo mu bihugu bituranye n’u Rwanda harimo abo muri Uganda, Kenya n’ahandi.

Ni filime Mighty Popo avuga ko iyi  igizwe n’ibice bitatu, Kandi ko igice cya mbere cyiswe ‘Blood Bird’ biteganyijwe ko kizerekanwa mu maserukiramuco mpuzamahanga, harimo n’azabera mu Bufaransa muri uyu mwaka.

Mighty Popo avuga ko iyo filime ikubiyemo byinshi mu mvune za banyamiziki
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE