Abakoresha ibihangano by’abahanzi nta ruhushya bagiye kwishyuzwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yatangaje ko igiye gushyiraho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta ruhushya, bakishyuzwa amafaranga agahabwa abahanzi.

Ni ikigo iyo Minisiteri ivuga ko kizajyaho vuba, cyitezweho gutuma abahanzi babona inyungu zikomoka ku mutungo wabo bwite mu by’ubwenge.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Urubyiruko yo muri Nzeri 2015.

Yagize ati: “Kimwe mu bintu dukurikirana muri Minisiteri ni uko umuhanzi yahabwa uburenzira, igihano cye kikamubyarira umusaruro. Icyo dushima itegeko ryagiyeho, rigenga uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge.”

Yakomeje avuga ko ubu harimo gushakwa uko hashyirwaho ikigo gifasha mu kwishyuza abakoresha ibihango by’abahanzi bakishyura ndetse hagashyirwaho n’iteka rya Minisitiri ribigenga.

Ati: “Ubungubu, turimo gufatanya na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) dusoma neza ko twashyiraho iteka rya Minisitiri, kugira ngo iryo tegeko rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge rishyirwe mu bikorwa na buri muntu wese.”

Yunzemo ati: “Turashaka gushyiraho ikigo kizajya gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi, ndetse kigakusanya n’amafaranga abantu bishyuye. Niba ushaka gukoresha igihano muri Hotel, Sitade, ahantu hose hatandukanye ukishyura.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yahamije ko ubu harimo kubakwa urwego rw’Abahanzi rugengwa na Leta, rukurikira uburenganzira, imibereho n’imyitwarire y’abahanzi.

Yavuze ko icyo kigo kizajya gitanga icyemezo ku bakora ibikorwa by’ishoramari bitandukanye n’abayobozi b’Inzego z’ibanze ariko bashaka gukoresha ibihangano by’abahanzi binyuranye haba muri za hoteli ndetse no ku Mirenge mu bikorwa bitandukanye.

Ashimangira ko n’abantu bakora akazi ko kuvanga imiziki (DJs) mbere yo kubikora bazajya babanza kwerekana uruhushya bahawe n’abahanzi kandi ko bishyuye ngo bakoreshe izo ndirimbo.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko abahanzi na bo basabwa kwandikisha ibihangano byabo mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB hagamijwe kumenya ba nyirabyo kugira ngo bizababyarire umusaruro.

Abadepite basobanuriwe ko abahanzi bagiye gufashwa kwishyuza abakoreshereza ibihangano nta ruhushya.
Abavanga imiziki na bo bazajya bagaragaza impushya zibemerera gukoresha ibihangano
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE