Hagiye gukoreshwa kasike yujuje ubuziranenge ku bagenda kuri moto

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ibikorerwa Remezo (MININFRA) yatangiye ubukangurambaga bwo gukoresha ingofero zikoreshwa n’abagenda kuri moto (Kasike) zujuje ubuziranenge “Kasike ikwiye” ivuga ko zitezweho kurinda impanuka zo mu muhanda mu buryo bugaragara, kuko zizewe mu kurinda umutwe w’uyambaye.

Ni ubukangurambaga buri muri gahunda yiswe ‘Tuwurinde’ bwatangirijwe i Kigali, kuri uyu  wa 27 Gicurasi 2024,  nyuma y’uko bigaragaye ko moto ari kimwe mu binyabiziga byinshi mu Rwanda, kandi kikaba na kimwe mu binyabiziga bigira impanuka kenshi.

MININFRA ivuga ko yafashe ingamba zo kurinda abagendera kuri moto, hakoreshejwe kwambara kasike zikwiriye, kugira ngo nibura harindwe byuzuye umutwe w’abagendera kuri ibyo binyabiziga, nka kimwe mu bice bikomeye bigize umuntu.

Atangiza gahunda ya ‘Tuwurinde’, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore yavuze ko kwambara iyi kasike birinda impanuka mu buryo bukwiye.

Yagize ati: “Kwambara kasike ikwiye kandi mu buryo bukwiriye byongera amahirwe yo kurinda umutwe mu gihe habaye impanuka. Turasaba abakoresha moto bose kuzirikana ko impanuka idateguza, bityo gusigasira ubuzima akaba ari inshingano ya buri wese.”

Mu bisobanuro byatanzwe, kasike ikwiye ni iyo umugenzi yambara ikamukwira neza, ifite ikirahuri kimurinda umuyaga kitangiritse, kandi ifite n’udushumi two kuyifunga na two dukora neza.

lyo kasike kandi iba yaremejwe n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge nka kasike ikwiye, kuko iba ikoze mu bikoresho bituma itangirika ahubwo ikarinda umutwe mu gihe cy’impanuka.

Dr Gasore Jimmy yagize ati: “Twese aho tunyura, tugenda tubona ukuntu, iyo habaye impanuka cyangwa se, kasike icika umuntu ikikubita mu muhanda, inyinshi muri zo zihita zimeneka. Ibyo byatumye hakorwa inyigo ndetse hanategurwa amabwiriza arebana n’ubuziranenge bwa kasike, akaba yaramaze kwemezwa”.

Uwo muyobozi yasobanuye ko hashatswe ibikoresho byo gupima kasike kugira hagenzurwe ko hari kasike nziza ku isoko ryo mu Rwanda zujujje ubuziranenge, bizaba byagenze mu Rwanda bitarenze ukwezi kwa Kamena 2024.

Ibyo bikoresho bipima ubuzirangenge bwa kasike bizashyirwa ahakorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) ndetse ari naho laboratwari izipima iherereye.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Dr Murenzi Rymond, yatangaje ko izi kasike zujuje ubuziranange ageranyije n’izari zisanzwe zikoreshwa.

Yagize ati: “Twasanze mu by’ukuri inganda zohereza kasike mu gihigu, dusanga izihari rimwe na rimwe zitujuje ubiziranenge. Hari izigwa zigahita zicika ako kanya tukagerageza kuzidoda. Icyambere ni ukurinda abantu, mu buziranenge tukaba twizera ko izo kasike zije zujuje ubuziranenge, kandi zifite amabwiriza azigize y’ubuziranenge.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko izi kasike zizewe mu kugabanya imfu ziturutse ku mpanuka za moto ndetse no kurinda abenshi gukomereka imitwe.

Yagize ati: “Hari uwakwibaza ngo kuki tutareba amavi, tutareba inkokora n’ahandi. Ariko umutwe ni wo moteri y’umubiri […] uguye ikibanza imbere ni umutwe, kandi wibuke ko wa mutwe utaguye mu musenyi wo mu nyanja, ugwa kuri kaburimbo cyangwa kuri ku muferege.”

Yongeye ati: “Ubu bwoko bwa kasike bukoze butya buje gutanga igisubizo cy’uko nibura ku kigero gishimishije umutwe uzaba urinze neza, turashimira igitekerezo cyatekerejwe ko mu rwego gucunga umutekano wo mu muhanda mu by’ukuri hatekerejwe ku mutwe. Umutwe urindwa na kasike kandi igomba kuba ari nziza”.

Umumotari Cyusa Olivier, ashima ubu buryo bwo gukoresha kasike ikwiye kandi itekanye, yasabye ko abayobozi bagabanyiriza imisoro abantu batumiza kasike kugira igiciro cyayo kibe kiri hasi bityo abantu benshi babashe kuyibona.

Mugenzi we Nyarwaya Shimidi, yavuze ko na we iki gitekerezo cyo kuzana kasike ari cyiza, kuko irinda umutwe kandi ari ingenzi ku buzima bw’umuntu.

Jean Kodt, Intumwa yihariye y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda, akaba umwe mu bantu b’abanyabigwi mu gusiganwa ku modoka ndetse yanayoboye kompanyi z’amasiganwa ku modoka ku rwego rw’Isi n’ibindi.

Na we yari yitabiriye ubwo bukangurambaga yashimye ko u Rwanda rwateye intambwe mu kwimakaza ubuziranenge mpuzamahanga, kubahiriza amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ndetse no ko ruri mu bihugu bikurikiza amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga.

MININFRA yavuze ko ubu hatangijwe ubukangurambaga bwo gukangurira abantu gukoresha izo kasike, mu gihe zamaze kugera ku isoko zihagije akaba ari bwo bizaba itegeko kuzikoresha.

Yavuze ko mu kuzitumiza ku masoko yo mu mahanga, Leta ari yo yishatsemo amafaranga kugira ngo itangire kuziha bamwe mu bamotari bitwaye neza.

Ku ikubitiro hatanzwe izigera kuri 500 zahawe bamwe mu bahagarariye amakoperative y’abamotari, uyihawe agatanga iyo yari asanzwe akoresha kugira ngo bashake ikindi ikoreshwa.

Gusa abandi bakazajya bazigurira ku giciro kiboroheye.

Gahunda ya ‘Tuwurinde’ irimo gukorwa na MININFRA, ifatanyije n’izindi nzego zirebwa n’umutekano wo mu muhanda, zirimo Urwego Ngenzuramikorere  (RURA), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Niyonshuti patrick says:
Gicurasi 28, 2024 at 10:57 am

nukuri reta yacu yubumwe ikomeje kutwitaho cyane iza kasike ziri mubizagabanya infu ziterwa nimpa nuka zamoto thanks

Theodore says:
Gicurasi 28, 2024 at 4:24 pm

Twashimye nibyizariko ntaburyokasikeyakongerwa ubugarinuburebure hagendewekuzarizisazwe kukoiyitubonaninto yongerwe kandi igire ikirahure kigera kukananwa ibisimbabyanjyamotari mumazurubigateza impanuka murakoze

Alex nshimiyimana says:
Kamena 3, 2025 at 12:52 pm

Ubuse udashaka kuyivura yayisanga he muduhe nimero

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE