Hagaragajwe ingamba zihari zo guhangana n’impanuka

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana yasobanuriye Sena ingamba zihari zigamije guhangana n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda, ubwo yitabaga inteko rusange ya Sena kuri icyo kibazo, kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023.


Inteko rusange ya Sena yagarutse kuri zimwe mu mpamvu zitera impanuka, harimo kutubahiriza amategeko y’umuhanda, imodoka zikuze, kutamenya amategeko y’umuhanda, ahantu haba hazwi ko hateza impanuka n’ibindi.


Senateri Murangwa yavuze ko imibare y’igenzura ryakozwe na Polisi y’Igihugu yerekana ko mu modoka zose nibura 80% zimaze imyaka irenga 15 zikozwe.
Ati: “Murumva ko ziba zikuze. Ibi binyabiziga bikomeza kwinjira mu gihugu bikaba bigira uruhare runini mu guteza impanuka kubera ko biba bimaze igihe kinini bikora.”

Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko impanuka zo mu muhanda koko ziterwa n’ibintu bitandukanye nk’ibikorwa remezo, imiterere n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda, ariko ko buri mbogamizi yagiye ishyirirwaho ingamba zo kubikemura nk’ubukangurambaga ku kwitwararika mu muhanda bukomeje kimwe n’izindi ngamba zigamije gukemura ibibazo bitandukanye.

Yasobanuye ko mu kurwanya impanuka zo mu muhanda hakomeje gushyirwamo imbaraga by’umwihariko mu bukangurambaga bwo gushishikariza abakoresha umuhanda kuwukoresha neza birinda impanuka.


Ati: “Inzego zitandukanye zifatanya mu kwigisha no gukangurira abantu gukoresha umuhanda mu buryo bwemewe. Dushishikariza buri wese kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo.”

Yasobanuye ko zimwe muri izo ngamba harimo gushyira ku nkengero z’imihanda ibyuma, gusazura amarangi asizwe mu mihanda atakigaragara neza no kongera ibyapa aho bikenewe, gukaza ubukangurambaga.

Abaturage begerejwe serivisi zibafasha kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, aho uretse muri Kigali, byagejejwe no muri buri Ntara binyuze mu bigo byifashishwa mu kugenzura ibinyabiziga (Contrôle Technique) ndetse na camera ku mihanda kimwe n’izimukanwa.

Hasuzumwa ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Gahunda yo kwagura imihanda by’umwihariko iyubakwa mu bice by’imijyi, ifite inzira z’abatwara amagare ndetse n’iz’abanyamaguru, na byo ni imwe mu ngamba zigabanya impanuka.


Minisitiri Dr Nsabimana yagize ati: “Iyi gahunda mu by’ukuri Leta yayifashe kugira ngo igabanye impanuka zakundaga kubera cyane cyane mu duce turimo amasantere menshi y’ubucuruzi cyangwa ahakoresha umuhanda abantu benshi.”


Ubundi buryo ni utugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka bigatuma bagira umuvuduko ntarengwa bagenderaho.


Dr. Nsabimana avuga ko hari umushinga wo gushyira iminzani itagaragara mu mihanda ya kaburimbo igamije gupima ibilo imodoka nini zifite niba bitarenze ubushobozi bwazo.

Ku mihanda hashyizweho camera zigenzura umuvuduko, imwe mu ngamba zigabanya impanuka

Hakajijwe kugenzura abashoferi ngo badatwara banyweye ibisindisha kimwe n’ubukangurambaga butandukanye bugezwa ku bantu hagamijwe kubakangurira kwirinda impanuka nka gahunda ya Gerayo amahoro, kuri ubu yatangiye no kugezwa mu bigo by’amashuri kugira ngo ubukangurambaga bugere kuri bose. Ubukangurambaga kandi ni igikorwa cyatangiye ndetse kigikomeza.


Mu bijyanye n’inkengero z’imihanda hari ibyatangiye gukorwa aho hari metero ibihumbi 23 zashyizweho ibyuma, kuva muri Mutarama 2023, hari ibyapa 4185 byashyizwe hirya no hino ku mihanda mu gihe ibikenewe byose hamwe ari 10464. Gusazura amarangi yo ku mihanda n’ayaho abanyamaguru bambukira (‘Zebra Crossing’).

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE