Guverinoma y’u Rwanda yacyeje intwari zazanye amahoro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mu rukerera rwo ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, nibwo Inkotanyi zasesekaye ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba zambariye kubohora u Rwanda. Ni nyuma y’aho hari Abanyarwanda bari bamaze imyaka 30 bari mu buhungiro hirya no hino ku Isi, bafashe umwanzuro wo gufata intwaro bakarwanira igihugu bahejwemo igihe kinini.

Ni urugamba rwamaze imyaka Ine, rushyirwaho akadomo ku itariki 04 Nyakanga 1994. Ni nabwo kandi Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 yashyizweho iherezo bigizwemo uruhare n’Izamarere zayihagaritse.

Ni mu gihe inzira y’ibiganiro yo yari yarananiranye, ubutegetsi bwa Habyarimana bugaragaza ko igihugu cyuzuye nk’ikirahuri cyuzuye amazi.

Umunyarwanda yaravuze ngo igihugu ntikigurwa amafaranga ahubwo kigurwa amaraso. Ni nako byagenze mu rugamba rwo kubohora igihugu kuko hari abahasize ubuzima abandi bahakura ubumuga.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yacyeje izo ntwari zaharaniye amahoro Abanyarwanda bakongera kubana mu bumwe bakagira icyizere cyo kubaho.

Yagize iti: “Uyu munsi turibuka intwari zatuzaniye amahoro, ubumwe n’icyizere cyo kubaho. Kwibohora ni umurage wacu, ni urugendo tugikomeje.”

Amatariki y’ingenzi agaragaza uko igihugu cyagiye kibohorwa

Tariki ya 8 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Ku ya 14 Mata 1994, U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza tariki ya 20 uwa nyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Tariki ya 18 Mata 1994, RPA yashenye inyubako yakoreragamo radiyo RTLM yashinjwaga gukwirakwiza umwuka mubi w’urwango mu banyarwanda.

Ku itariki ya 21 Mata, Inkotanyi zabohoye Perefegitura ya Byumba. Naho ku ya 21 na 22 Mata, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kubungabunga umutekano ku Isi, mu mwanzuro wa ko wa 1912, kategetse ingabo za Loni kuva mu Rwanda hagasigara 270.

Ku itariki ya 16 Gicurasi, RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku itariki ya 22 Gicurasi Ingabo za RPA zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Ku ya 29 Gicurasi Umujyi wa Nyanza warafashwe naho ku ya 2 Kamena 1994 Inkotanyi zibohoza Kabgayi, ikiza abahigwaga bari baraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahahungiye kuko bari bizeye ko Imana yaho bajyaga birahira yari kubarengera.

Ku itarikiya 13 Kamena, 1994 Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, gusa muri icyo gihe, iyi guverinoma yari yamaze kwerekeza ku Gisenyi tariki ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena 1994, mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire muri gahunda yiswe “Operation Turquoise”.

Tariki ya 28 Kemena 1994 i Genève mu Busuwisi, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda Abatutsi barimo gukorerwa Jenoside.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994 ingabo za RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3 uko kwezi. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye DRC.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE