Guverinoma yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, ikuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri.
Ivuga ko hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije bagamije kubona inyungu nyinshi.
MINICOM itangaza ko nyuma y’isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko n’ibiganiro yagiranye n’inzego za Leta n’izabikorera, umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku ifu y’ibigori n’umuceri utagomba gucibwa, bityo hakaba hagiyeho ibiciro ntarengwa ku ifu y’ibigori n’umuceri havuyemo umusoro ku nyongeragaciro.
MINICOM yatangaje ko igiciro cy’ibigori bihunguye kitagomba kurenza amafaranga 500 Frw, ikilo cya kawunga kuri 800 Frw, ku giciro cy’umuceri w’intete ngufi (Kigori) ni amafaranga 820 Frw, ikilo cy’umuceri w’intete ndende ni 850 Frw, ikilo cy’umuceri wa Basmati ni 1455 Frw.