Gutsinda ibizamini bya Leta ntabwo ari imikino y’amahirwe- Minisitiri Nsengimana

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 20, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Minisitiri w’Uburezi, (MINEDUC) Nsengimana Joseph yanyomoje abitiranyije gutsinda ibizamini bya Leta n’amahirwe bishingikirije ko abanyeshuri babajijwe guhitamo igisubizo nyacyo, avuga ko abanyeshuri batsinze kuko babikoreye, bitabaye tombora ngo bagwe ku bisubizo nyabyo.

Yabigarutseho ku wa 19 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bya 2024/25 by’amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye,(O’ level).

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kuba abanyeshuri barakoze ibizamini bahitamo igisubizo nyacyo (multiple choice) atari bishya kandi bikoreshwa ku Isi hose ndetse bihabanye no kuba umuntu yahumiriza akagwa ku gisubizo kiri cyo, ahubwo bishobobora uwakoze.

Ati: “Ibyo gutekereza ko umuntu azajya ahumiriza agahitamo igisubizo ntabwo ari yo ntandaro y’imitsindire twabonye. Ntimujya mubona ibintu by’imikino y’amahirwe, (lotto) ndashaka kubaza izo umaze gutsinda uko zingana, umuntu yahumiriza agatsinda lotto?”

Yongeyeho ati: “Ibyo ntabwo ari byo ibi ni ibintu ugomba kwicara ukumva ugakora imibare ukagera ku mwanzuro ukabona igisubizo, ukareba niba hari igisubizo kijyanye n’ibyo wabonye.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko intandaro y’imitsindire iri hejuru muri uyu mwaka yaturutse ku muhate abana bashyize mu kwiga ndetse n’uburyo abarezi babafashije muri gahunda nzamurabushobozi.

Ati: “Aho gutsinda byaturutse ni muri gahunda nzamurabushobozi yamaze amezi arindwi, abana bajyaga ku ishuri kugira ngo bafashwe gusobanukirwa, bafashwe ahari intege nke. Ikindi abana bumvise ko bagomba gukora bagashyiramo imbaraga.”

Minisiteri y’Uburezi yemeza ko imitsindire yazamutse muri uyu mwaka wa 2024/25 ugereranyije n’ushize aho ikigero cy’abanyeshuri batsinze mu mashuri abanza kuri ubu bari kuri 75.64% mu gihe mu mashuri yisumbuye ari 64.35%.

Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 201 900 abatsinze ari 16 633 barimo abakobwa batsinze kuri 53.2% mu gihe abahungu ari 46.8%.

Mu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level) uko ari 148 702, abatsinze ni  95 674, barimo  abakobwa batsinze  ku kigero cya  50,2% mu gihe abahungu ari 49,8%.

MINEDUC yemeje ko abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta ugereranyije n’umwaka ushize
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 20, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE