Gutora 100% Umukandida wa FPR-Inkotanyi biri mu biganza by’Abanyamuryango

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, batangaje ko kwitorera umukandida Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda n’Abakandida Depite bazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu Inteko Ishinga Amategeko, biri mu biganza byabo.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024 muri Sitade ya Bugesera, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Abakandida-Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi.

Abakandida Depite bari ku rutonde rw’Abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi; Uwitije Clementine, Mukandanga Speciose na Rutayisire Jackson, bagaragaje imigabo n’imigambi y’Umuryango RPF Inkotanyi n’Umukandida Paul Kagame, basaba abaturage kuzamutora 100%.

Mukarugwiza Annonciata, Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, yavuze ko aka Karere katagiraga ibikorwa remezo bigezweho, ariko kuri ubu ibikorwa byivugira.

Yagize ati “Kari Akarere kahejwe, kari Akarere gafite amateka mabi, ukoherejwemo ntabyemere. Ubu rero ni Bugesera y’ubuzima kuri buri wese.

Ni Akarere kifuzwa na buri umwe, Perezida Kagame yaduhinduriye amateka, ubu buri muturage wese afite uburenganzira nk’undi munyarwanda wese.”

Karekezi Laurent utuye mu Mujyi wa Nyamata avuga ko mu ntege nke ze arimo kwamamaza Kagame kubera ko yakoze ibintu byiza kandi bitangaje.

Ati: “Yakuye u Rwanda mu icuraburindi, rwari mu mwijima abenshi bapfa abandi bahunga kugeza muri uyu mwaka Paul Kagame u Rwanda yarugaruriye agaciro, icyo tuzamwitura ni ukumutora 100%.”

Mukabarisa Béatrice wo mu Mudugudu wa Rwangara mu Murenge wa Ntarama, avuga ko biteguye gutora Umukandida kuko ngo yabagejeje kuri byinshi.

Yagize ati: “Amazi ni byiza twayagezeho, umuhanda mwiza, amashuri, amavuriro ntawe utamutora.

Njyewe ku itariki 15 nzazinduka cyane Saa kumi n’ebyiri nzaba nageze kuri site y’itora mutore.”

Avuga ko nta byinshi yasaba Umukandida ahubwo ko yazarenzaho agakora byinshi.

Ati: “Ku byo yakoze ndashaka ko azarenzaho agakora byinshi cyane, yaduhaye amashanyarazi, Girinka yatugezeho mbese ni ukongera kuri ibyo. Ni ugukomeza ibyo yakoze ntacyo atakoze.”

Nguweneza Jean Bosco utuye mu Murenge wa Mayange, mu buhamya bwe yavuze ko yabayeho mu buzima bw’ubupfubyi nyuma Umuryango FPR Inkotanyi ukamwubakira inzu.

Kubera imiyoborere myiza yarize ararangiza ajya ku isoko ry’umurimo abona akazi atangira kwiteza imbere.

Yatangiye kwikorera ashinga iduka ricuruza imiti (Pharmacy).

Ati: “Iduka ryanteje imbere ndubaka, kuva kuri manda ya Mbere kugeza ku ya Gatatu kuko twari tuyobowe neza bityo ndi amahoro, mfite umutekano n’ubuzima bwiza.

Iduka ndivuyeho njya ku ivuriro ry’ingoboka (Poste de Sante) rinteza imbere.”

Afite intego zo kuzubaka Ibitaro bityo agasaba Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuzatora Umukandida Paul Kagame 100%.

Bazizane Kellen na we yishimira ko hari ibikorwa byinshi bagezeho kandi biteguye gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Yagize ati: “Muri iyi myaka ikintu tumwifuzaho icya mbere nuko tumukunda ikindi twifuza nuko akomeza kutuyobora kandi ibyo biri mu biganza byacu, agakomereza aho yari ageze kuko ni byiza cyane.

Imyaka ishize yarabikoze, n’ubu tumufitiye icyizere gikomeye cyane azabikora n’ibyo tudatekereza kuko aradutekerereza ni umubyeyi.

Turamushimira ko yaduhaye ijambo, yatumye abagore tutagitsikamirwa ubu turi abagore bo mu rugo bakora bakiteza imbere, ibyo byose tubishimira ubuyobozi bwiza.”

Rutayisire Jackson uri ku rutonde rw’Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko abana bazavuka muri iyi manda y’imyaka 5 ari abanyamugisha.

Akomeza agira ati: “Umworozi azagwiza amatungo, umucuruzi azunguka, umuntu wese uzashora muri manda ya Nyakubahwa Paul Kagame tugiye gutora azahirwa n’umugisha niyo mpamvu tubabwira ngo nimutege amatwi mwumve ibyo mwuka abwira amatorero, muzatore mwese ku gipfunsi.”

Umukandida Paul Kagame ategerejwe n’Ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 kuri ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

Mukarugwiza Annonciata, Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE