Gutonda umurongo kwa muganga bigiye kuba amateka mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imirongo y’abarwayi kwa muganga igiye kuba amateka, nyuma yo gutangiza ikoranabuhanga e-Buzima rizajya rifasha abarwayi kwisuzumisha indwara zoroheje no kwaka gahunda yo kubonana na muganga, na e-Banguka rizajya ryifashishwa mu guhamagaza imbangukiragutabara no gusaba taransiferi (transfer).
Iryo koranabuhanga ribonwa nk’impinduka ikomeye mu buvuzi bw’u Rwanda kuko, umurwayi azajya ahuzwa na muganga n’ikoranabuhanga ku buryo kumwakira bizajya byihuta kurusha uko byakorwaga ubu.
Biteganywa ko urubuga e-Buzima ruzajya rwifashishwa n’umurwayi akoresheje telefone ye agasaba gahunda yo kwivuza, kubonana na muganga bitewe n’uwo ashaka n’indwara arwaye, ndetse na muganga akamuha gahunda n’isaha bidasabye ko umurwayi ajya gutegereza kwa muganga.
Ni mu gihe e- Banguka yo izajya ifasha umurwayi ukeneye taransiferi cyangwa imbangukiragutabara ndetse bikaba byakurikiranwa ku buryo Umuyobozi w’Ibitaro ashobora kumenya imbangukiragutabara zikenewe n’ibyerekezo ziri kujyamo.
Izo mbuga zombi zamurikiwe mu nama iteraniye i Kigali iri kwigira hamwe uko hatezwa imbere Ikoranabuhanga mu Buvuzi bw’Afurika (Africa HealthTech Summit) aho u Rwanda rwagaragarije amahanga ko rushaka ko urwego rw’ubuzima rujyamo ikoranabuhanga ryuzuye.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko bari bamaze igihe bari kwiga uburyo ibibazo byo gutonda umurongo kwa muganga byakemuka aho basanze ko bigomba gukemuka hifashishijwe telefone.
Yagize ati: “Kera twajyaga gutonda umurongo kuri banki ariko ubu umuntu afite banki kuri telefone ye. Ikintu tumaze iminsi dushaka gukemura vuba abakora mu rwego rw’ubuzima ni ukujya gutonda umurongo kwa muganga, kwicara ugategereza, ugategereza ufata imiti, ugategereza ubonana na muganga ndetse ugategereza wishyura.”
Yongeyeho ko ubu telefone yabikora byose ukaba wasaba gahunda muganga, ugatumiza imiti n’ibindi byose wiyicariye iwawe.
Yagize ati: “Ibyo byose bigomba koroha bikaba byagusanga mu rugo cyangwa kuri telefone yawe, ushobora gufata rendez-vous kuri telefone, ushobora kuvugana n’umuganga wawe utiriwe ujya ku bitaro, ushobora no gutumiza imiti bakayikwandira utagiye kwicara kwa muganga n’ibindi.
Dr. Nsanzimana yongeyeho ko nubwo bitaranoga byose ariko muri uyu mwaka hari ibyakozwe kandi mu gihe cy’amezi atatu cyangwa atandatu byose bizaba byagiye ku murongo.
Yavuze ko bateganya ko buri Munyarwanda ufite telefone yaba igezweho (smart phone) cyangwa isanzwe y’amatushi azajya akoresha iryo koranabuhanga akanda akanyenyeri ubundi agakurikiza amabwiriza akagendana n’ibigezweho.


