Gupimisha byisumbuyeho ibinyabiziga bihumanya ikirere bigiye gutangira

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko u Rwanda ruzatangira gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro ku wa Mbere, tariki 25 Kanama 2025, mu bukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka abantu bahumeka.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, REMA yavuze ko ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n’ibikoresha lisansi n’amashanyarazi (hybrid) bizapimirwa imyotsi.
Abatunze ibinyabiziga bazajya basaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga binyuze mu rubuga lrembo nk’uko bisanzwe, bishyure ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na “mekanike” n’icyo gupimisha imyotsi.
Abatunze ibinyabiziga basabwe kujya babanza kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa Irembo.
Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 31 Kamena 2025, yemeje iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije rigamije kuzamura ireme ry’ubwiza bw’ikirere no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Rigamije kongerera imbaraga zishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’igihugu yo gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ibidukikije n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.
Ku itariki ya 24 Nyakanga, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko gupima iyi myuka bizajya bikorerwa rimwe n’isuzuma risanzwe ry’imiterere y’imodoka, hakurikijwe uburyo imodoka ikoreshwa.
Ibinyabiziga bikora ubucuruzi bizajya bipimwa kabiri mu mwaka, mu gihe ibikoreshwa n’umuntu ku giti cye bizajya bipimwa rimwe mu mwaka.
Gushyira ibikoresho bipima iyi myuka mu bigo bisanzwe bisuzuma imodoka byaratangiye, ku wa 24 Kamena, REMA, yatangaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda rizatangira mu gihe kitarenze ukwezi.
Amafaranga azishyurwa hakurikijwe ibyiciro by’ibinyabiziga
Gusaba gusuzumisha ikinyabiziga bizajya bikorerwa ku Irembo nk’uko bisanzwe ariko mu buryo bubiri, kuko umuntu uvuye gusuzumisha ikinyabiziga azajya ahabwa ibyemezo bibiri.
Moto izajya yishyura 16 638 Frw. Mu gihe itabashije kubona icyemezo kubera imyuka myinshi ihumanya, umuntu azaba yemerewe kujya gukosoza ibyo bibazo agasubira gupimisha mu byumweru bibiri uhereye igihe isuzuma ryabereye. Icyo gihe azajya yishyura 8 319 Frw.
Imodoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice kandi zifite imyanya itarenga umunani yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi, zo zizajya zishyura 34 940 Frw.
Mu gihe ikinyabiziga kitabonye uruhushya, gisubirayo nyuma y’ibyumweru bibiri nyiracyo akishyura 17 470 Frw.
Imodoka itwara abantu bava ku icyenda kuzamura ariko itarengeje 18 hatabariwemo umuyobozi w’ikinyabiziga, itwara imizigo irengeje toni imwe n’igice ariko itarenze toni eshatu n’igice hamwe n’itwara imizigo iri hejuru ya toni eshatu n’igice ariko itarengeje toni eshanu yishyura 51 578 Frw. Iyo isubiye gukosoza yishyura 25 789 Frw.
Ibi ni kimwe no ku modoka itwara abantu barenga 18 kuzamura ariko itarengeje 30 hatabariwemo umuyobozi w’ikinyabiziga, itwara imizigo iri hejuru ya toni eshanu ariko itarengeje toni zirindwi, itwara abantu barenga 30 n’itwara imizigo ariko itarengeje toni eshanu yishyura 51 578 Frw. Iyo isubiye gukosoza yishyura 25 789 Frw.
Ibi ni kimwe no ku modoka itwara abantu barenga 18 kuzamura ariko itarengeje 30 hatabariwemo umuyobozi w’ikinyabiziga, itwara imizigo iri hejuru ya toni eshanu ariko itarengeje toni zirindwi, itwara abantu barenga 30 n’itwara imizigo irengeje toni zirindwi.
Ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bizajya byishyura 49 914 Frw, byajya gukosoza bikishyura 24 957 Frw.
Ayo mafaranga ni yo gusuzumisha imyuka, gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga bizakomeza kwishyurwa nk’uko bisanzwe.
Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za Nzeri 2025.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda, moto zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere, ari na byo byatumye hatangira gushyirwaho ingamba zo gushishikariza abantu gukoresha moto zidakoresha lisansi ahubwo zikoresha amashanyarazi.