Gukorana na Papi Clever na Dorcas ni umugisha- Chryso Ndasingwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi wa Gospel Chryso Ndasingwa yatangaje ko abifata nk’umugisha kuba itsinda rya Papi Clever na Dorcas riri mu bahanzi bazamufasha mu gitaramo Easter Experience ateganya gukora.

Ni igitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025, kikazabera ku Intare Conference Arena iherereye mu Murenge Rusororo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro yacyo  igeze.

Uyu muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko bitoroshye ariko akurikije aho imyiteguro bayigejeje nta kabuza ko kizagenda neza.

Yagize ati: “Imyiteguro irarimbanyije kandi twe nk’abaririmbyi turiteguye, gukorana na Papi Clever ni amahirwe adasanzwe. Igihe cyose duhuye n’ikintu runaka turagitunganya, ni ntagereranywa, gukorana nabo ni umugisha.”

Ndasingwa avuga ko uburyo akoramo umuziki we burenze gukora ubucuruzi kuko ari umuhamagaro uva ku Mana.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’Imana. ntabwo ari icyanjye nka Chryso, mvugishije ukuri.

Bihora bintangaza, numvaga inzira yanjye ari ukwiga no gushaka akazi bizamfasha kubona amafaranga. Sinigeze ntekereza ko nzaba umuhanzi wabigize umwuga, numvaga nzajya ndiririmba mu rusengero nk’abandi bose.”

Uretse Papi Clever na Dorcas, abandi bahanzi barimo Korali True Promises na Arsène Tuyi na bo bazifatanya na Chryso Ndasingwa gutaramira abazitabira icyo gitaramo.

Biteganyijwe ko icyo kizaba tariki 20 Mata 2025 kigamije gufasha abakirisitu kurushaho kuryoherwa na Pasika kikazabera mu Intare Conference Arena aho guhera kuva saa kumi z’Umugoroba imiryango izaba ifunguye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE