Guhuza amahuriro y’urubyiruko arwanya Jenoside bizafasha kwiga amateka nyayo- IBUKA

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, (IBUKA) watangaje ko wifuza ko amahuriro y’urubyiruko arwanya Jenoside, akorera mu mashuri ya Kaminuza n’ayisumbuye (Clubs), imikorere yayo yanozwa kuko hari aho usanga amwe afasha urubyiruko kwibona mu moko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal yagaragaje ko ibyiza izi Clubs z’urubyiruko zagirwa imwe, zikigishirizwamo urubyiruko amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi zigakurikiranirwa bya hafi n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Hakwiye kunozwa imikorere ya za Club zigishwa mu mashuri byaba byiza zigasimbuzwa imwe, abanyeshuri bose bibonamo bahuriyeho, kuko ubungubu hari aho izo club zifasha abana kwibona mu moko, bitandukanye n’icyo abazishinze bari bagamije.”

Yongeyeho ati: “Twagiye dukora amavugurura dukura AERG mu mashuri ariko ubu ugiye kuyarebamo, aho izindi club zasigayemo zikora, usanga biba byarabaye nk’iturufu yo kugira ngo abana bibone mu ndorerwamo y’amoko.”

Nkuko Ahishakiye Nafthal aheruka kubiganiriza Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ngo hafashwe Club imwe, abantu bose bibonamo, igahabwa umurongo uhamye, ikitabwaho yatanga umusaruro mwiza.

Yumvikanishije ko kandi ayo matsinda akora mu gisa n’akajagari.

Ati: “Icyo tubona cyafasha, ni uko havaho nk’ajagari, kuko mu ishuri ni ahantu hakomeye, ni ho hazaza h’iki Gihugu, hakarebwa icyatanisha umwana, kigakosorwa.

Ni byiza ko izi club zahuzwa, ikaba imwe, ubuyobozi bw’ishuri, ubw’Akarere na Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bakazikurikirana.”

Yavuze ko mu gihe izo Club zizaba zahurijwe hamwe bizafasha abana kwigishwa ibintu byiza, nta n’umwe uhejwe.

Ati: “Abana mu byiciro byose bafashwa gutegura kwibuka, bakicara hamwe bakaganira ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku hazaza h’iki Gihugu bakareba n’ibindi bijyanye n’ubudaheranwa.”

Ahishakiye yavuze ko nyuma yo gufata AERG igahuzwa na Ibuka, ubu harimo gutegurwa inyigisho zizagenerwa abanyeshuri bose, zitareba ku bakomoka ku barokotse Jenoside gusa, zigamije kubafasha kumenya amateka no kwihatira kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Hon Ndangiza Madina, yabwiye itangazamakuru ko igitekerezo cyo guhuriza hamwe izo Club zikigisha amateka nyayo urubyiruko, agishyigikiye kandi ko nk’Abadepite bazakigeza kuri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kugira ngo zihabwe umurongo uhamye.

Muri Clubs zikiri mu mashuri magingo aya harimo iyitwa PRP, Club y’ubumwe n’ubudaheranwa, Iyitwa Ndi Umunyarwanda n’izindi, bityo kuba ari nyinshi IBUKA igahamya ko bituma zikorera mu kajagari, ntizitange umusaruro zari zitezweho.

Hon Ndangiza Madina yavuze ko ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bazabigeza kuri MINUBUMWE
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Nafthal yerekanye ko kugira club imwe mu mashuri ari ingenzi mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE