Goma: Imyigaragambyo yabaye imbarutso yo gusenyera Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 6 Gashyantare 2023, imyigaragambyo yongeye gukaza umurego aho abaturage bongeye kuyoboka umuhanda bamagana Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF). 

Ni imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo habaga Inama Idasanzwe ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). 

Amashusho akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bamwe mu bigaragambya bafite umujinya mwinshi, badukira inyubako bivugwa ko ari iz’Abatutsi batuye i Goma zimwe zirasakamburwa, bamwe bakaba bagendaga basahura ibyo bashoboye. 

Abenshi ku bigaragambyaga ni urubyiruko rwari runyanyagiye mu bice by’ingenzi by’Umujyi wa Goma, akajagari bateje katumye amashuri, amaduka n’amaguriro akomeye, banki na Sitasiyo byiriza umunsi wose bidakoze. 

Urwo rubyiruko rwumvikanye ruririmba rusaba ko Ingabo za EAC zasubira mu bihugu byazo zikava ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).  

Ibitangazamakuru byo muri RDC byatangaje ko imyigaragambyo yagerageje guhoshwa na Polisi yoherejwe mu nguni zose z’Umujyi wa Goma ariko bikaba iby’ubusa kugeza ubwo Guverineri n’abandi bayobozi bakuru bihagurukiye. 

Mu masaha y’urukerera ni bwo abigaragambya bari bamaze gushyira amabuye na bariyeri mu muhanda uhuza Umujyi rwagati n’Amajyaruguru ya Goma unyuze  muri Karitsiye yitwa Ndosho. 

Ibyo ngo byatumye ingendo zose zo mu Mujyi zihagarara ndetse ibintu birushaho kuba bibi cyane ubwo na bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza binjiraga mu myigaragambyo. 

Mu gihe ibyo bikorwa byabaga, zimwe mu nyubako n’insengero zitirirwa Abatutsi byasenywe biranasahurwa, ndetse bimwe mu bikoresho birangizwa.

Abakoraga ibyo bikorwa by’uru rugomo babaga baririmba ibitero by’indirimbo zandagaza ingabo za EAC zishinjwa kuragira icyo zikora kuva zagera i Goma no mu bindi bice bya Teritwari ya Nyiragongo.

Mu gace ka Afya Bora no mu Isoko rya Alanine, Polisi yagerageje guhosha imyigaragambyo yifashishije ibyuka biryana mu maso ariko birangira bibaye iby’ubusa kuko abigaragambya barushagaho kwiyongera ari na ko bongera ibizitira umuhanda. 

Mu muhanda werekeza ku cyicaro cy’Intara ya Kivu ya Ruguru, na ho ibintu byari urudubi, ibyahaberaga byari bimwe n’ibyaberaga ahandi harimo muri Karitsiye ya Ndosho no mu Majyepfo ya Goma. 

Mu guhosha imyigaragambyo, bivugwa ko Guverineri wa Kivu ya Ruguru Lt. Gen. Constant Ndima, yahagurutse ajya kwivuganira n’abigaragambya mu bice byose bari bahinduye isibaniro. 

Gusa iyo myigaragambyo yakomeje kugeza mu masaha y’amanywa, kandi hari impungege ko no ku munsi w’ejo ishobora gukomeza. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE