Gisagara: Abarwayi ba malariya bikubye hafi 2 mu mezi 8

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara butangaza ko mu mezi umunani ashize abarwayi ba malariya bikubye hafi kabiri, ndetse ako Karere kakaba kamaze imyaka itanu mu Turere tuza ku isonga mu kurwaza malariya. 

Ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko bwafashe ingamba zikomeye z’ubwirinzi cyane ko kwandura iyo ndwara bitari mu byo bahisemo. 

Imibare itangazwa n’ako Karere igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abarwayi ba malariya bageze ku 106,394 bavuye ku 59,010 mu mwaka wa 2023/24.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’Abaturage Dusabe Denise, avuga ko hari ingamba zitandukanye zirimo kwigisha abaturage kurara mu nzitiramibu neza ndetse n’abatazifite bakabazibwa.

Yagize ati: “Duhereye nka 2019 Akarere ka Gisagara kaje mu turi ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba malariya; ariko ntabwo ari umuhigo w’Akarere turi gukangurira abaturage kwirinda, tubaha inzitiramibu, dutera imiti ndetse tumenye uko ibidukikije nk’ibishanga dushobora kubana na byo kandi ntiturware.”

Bamwe mu bahawe inzitiramibu bavuga ko bazengerejwe na malariya ariko bizeye ko batazongera kurwara kuko bagiye kujya baziraramo neza.

Rubigira Innocent, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Kagali ka Nyabisagara, avuga ko kuva uyu mwaka watangira amaze kurwara malariya inshuro ebyiri.

Yagize ati:” Kuva umwaka watangira maze kuyirwara kabiri nkeka ko ari uko mpinga mu bishanga cyangwa kutagira inzitiramibu. Ariko kuva nyibonye bishobora gukemuka.”

Mukamuhizi Joseline nawe yagize ati: “Ntabwo uburiri bwose bwari bufite inzitiramibu ubwo naje kurwara malariya n’umwana birenze inshuro imwe ariko ubu bampaye izihwanye n’iz’ uburiri mfite.”

Bavuga ko bagenda bumva agaciro ko kuziraramo kandi bagerageza gukuraho ibihuru byegereye ingo.

Icyakora impamvu zibatera iyo ndwara bazemeranya n’Akarere kuko kavuga ko   ari uko Imirenge 6 muri 13 ikagize yose ikora ku bishanga.

Izindi harimo imyubakire mibi y’inzu z’abaturage itanga icyuho cy’ubwinjiriro y’imibu, kuba upbakikijwe n’ ibihuru cyangwa bamwe batarara mu nzitiramibu uko bikwiye.

Ubuyobozi buvuga ko hari gahunda yo kuzatanga inzitiramibu 58,640 mu Karere.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza  ko mu mwaka wa 2024 abarwayi ba malaria biyongereyeho ibihumbi 200 ugereranyije na 2023, aho bavuye ku bihumbi 600 bagera ku bihumbi  800.

Rubigira Innocent amaze kurwara malariya inshuro ebyiri muri uyu mwaka, ariko kubera inzitiramibu yahawe izamufasha kwirinda
Mukamuhizi Joseline yizeye ko atazongera kurwaza malariya nyuma yo guhabwa inzitiramibu
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE