Gicumbi: Yafatanywe amasashe 28,000

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Kamena, Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, wari upakiye kuri moto amasashe ibihumbi 280 yari agiye kugurishiriza mu Karere ka Gicumbi.
Yafatiwe mu cyuho mu Mudugudu w’Izinga, Akagari ka Karurama mu Murenge wa Rushaki, ayapakiye kuri moto ifite nomero RG 313A, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe agiye kuyaranguza abakiliya be basanzwe bakorana biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari umugabo babonye upakiye umuzigo kandi bakeka ko ari magendu apakiye, ubwo yari aciye ku muhanda uhuza Akarere ka Gicumbi na Nyagatare mu Murenge wa Rushaki, unyuze ku Mulindi.
Abapolisi bari mu kazi muri uwo muhanda, baje kumuhagarika, bamusatse bamufatana magendu y’amapaki 1400 arimo amasashe ibihumbi 28.”
Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo masashe ari aye yari agiye kuranguza abakiliya be, kandi ko yari ayakuye mu gihugu cya Uganda.
SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa atarabasha gukwirakwiza aya masashe yafatanywe mu baturage, aburira abakomeje kwinjiza magendu n’ibicuruzwa bitemewe ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rushaki kugira ngo hakorwe dosiye, ibyo yafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga ko muntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.