Gicumbi: Uwahoze ari imboni y’abarembetsi yahindutse imboni y’imiyoborere myiza

Shimirwa Palemon w’imyaka 29, watangiye amashuri makuru yabura ayo kwishyura agahinduka imboni y’abarembetsi bambutsa kanyanga mu buryo butemewe, ubu yabaye imboni y’imiyoborere myiza.
Uwo musore uvuka mu Murenge wa Rubaya mu Kagari ka Muguramo, avuga ko yabaye umuntu ukorana n’abarembetsi ariko we atajyayo we ngo yacungaga aho inzego z’umutekano cyangwa se abandi bayobozi baherereye, ubundi akagenda abatungira agatoki akoresheje telefone.
Yagize ati: “Ubuzima bwaranyobeye mpinduka imboni y’abarembetsi kugira ngo mbashe kubaho kuko kwiga byari byananiranye burundu kubera kubura amikoro”
Shimirwa yize indimi mu mashuri yisumbuye, agatsinda neza ku buryo yahawe umwanya muri kaminuza. Ariko nyuma y’ibyumweru bibiri yiga, byarangiye avuye mu ishuri kubera ikibazo cy’ubushobozi.
Yagize ati: “Rwose numvise ko nabonye umwanya muri Kamuinuza i Butare narishimye, ariko naje gutungurwa n’uko bavuze ko abari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe batazishyurirwa. Umuryango wanjye ntiwari ufite ubushobozi. Nasubiye mu rugo ntazi icyo gukora kandi nta n’igishoro, nicara mu rugo nkajya nirirwa nkina urusimbi n’ibindi bikorwa bigayitse harimo no kunywa kanyanga.”
Kubura icyizere n’ubufasha byatumye yijandika mu bikorwa bitemewe, aho yamenyaga aho inzego z’umutekano ziherereye, akabibwira abarembetsi bagombaga kwambutsa ibitemewe.
Yagize ati: “Nari narabaye nk’ijisho ryabo, bampembaga bitewe n’uko bambutse. Ariko sinari nzi ko nishyira ku mugozi, buri wese yampaga amafaranga 1 500, uko avuye kurembeka hari ubwo nakoreraga nk’ibimbi 20 ariko nabyo ntakubeshye ntacyo byamaraga.”
Leta imaze kubona ko ari umwe mu rubyiruko rushobora guhinduka, Shimirwa yoherejwe kwiga ububaji muri TSS Rubaya. Yagenerwaga umushahara w’amafaranga ibihumbi 2 500 ku munsi kandi yiga.
Yagize ati: “Nari naramenyereye kwinjiza amafaranga aturutse mu buryo bw’amagendu, ariko igihe nize kwizigamira ako kantu, nize ubuzima bushya. Nabonye amafaranga make afite agaciro gakomeye iyo uyashoye mu kuri, kuko narizigamye ngeza ubwo ngura imashini isatura ifite agaciro k’ibihumbi 300, kandi ubu nakubwira ko na SACCO yangiriye icyizere impa inguzanyo ya miliyoni 2 naguzemo ibikoresho binyuranye nk’imbaho n’ibindi.”
Kugeza ubu, Shimirwa yinjiza ibihumbi 230 buri mu kwezi, afite abakozi bane akoresha kandi yishimira gutanga akazi aho kugira ngo ashakishirize amafaranga mu nzira zitemewe.
Yagize ati: “Iyo ukoze ibikwiye, n’imiryango irafunguka. Aho nari imboni y’ibibi, ubu nabereye benshi icyizere n’icyerekezo, kuko ubu mfite abakozi b’abagabo 4 iyo namaze kubahemba neza nkuyemo n’ayo nashoye, mu bikoresho ndetse natanze n’imisoro n’ibindi ngomba Leta nsigarana umushahara wanjye ungana n’ibihumbi 230.”
Umwe mu bakozi ba Shimirwa na we wahoze ari umurembetsi, avuga ko babanye neza kandi ko ko gukorana na we ari ishuri ry’ubuzima
Yagize ati: “Yemera kutwigisha, aturebera hafi, n’iyo watinda ku kazi arabanza akumva impamvu. Nigeze kujya mu bucuruzi bubi, ariko yaranyegereye, ambwira ati ‘wowe ni wowe ufite ejo heza.’ Ubu ndiga umwuga, nkorera amafaranga aho mu gihe cy’umwaka maze kugira ingurube 8 nzikomoye ku mushahara wa hano.”
Yongeraho ko iterambere ry’umukoresha we ryabateje imbere no mu bitekerezo, kuko ubu bajya bategura uburyo bwo kuzafungura ishami ry’ishuri ry’imyuga ku giti cyabo.
Shimirwa asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu byaha no mu bikorwa byoroheje bifite ingaruka zikomeye
Yagize ati: “Iyo utangiye gukunda ibintu byihuse, uba utangiye kwiyica buhoro buhoro. Ubumenyi n’umuco wo kuzigama ni byo bituma wubaka ubuzima burambye. Nta muntu ubaho neza yibye, yaciriye abandi icyuho, cyangwa acunga inzira z’inzego z’umutekano.”
Shimirwa ashimira Leta n’Inzego z’ibanze zamuhaye amahirwe yo kongera gutekereza ku buzima bwe. Ahamya ko umwuga, umurava, n’ubunyangamugayo ari byo byamuhaye agaciro yifuzaga.
Yagize ati: “Benshi baranyinubaga mbere, ubu ni njye babaza inama. Ibyo navuyemo mbifata nk’ishuri ry’ubuzima, ariko ntibyari bikwiriye. Nzakomeza gutanga urugero rwiza aho nyuze.”
Mu Karere kose ka Gicumbi, igipimo cyo kugira akazi mu rubyiruko hagati y’imyaka 16 na 30 kiri kuri 36.9 %, abashomeri bagaragara cyane mu bagore (41.2 % abagabo 32.9 %. Ibi byerekana ko isoko rikiri rito ry’akazi ku rubyiruko, gahunda zo kwigisha imyuga zikaba ari ingenzi.


Uwimfura henriette says:
Kamena 23, 2025 at 10:08 amNtakuntu wakwagura umugisha nabakobwo bakabyisangamo,tera imbere
Sylvie Umuhoza says:
Kamena 23, 2025 at 11:02 amYego ,nibyiza cyane Shimirwa ni urugero rwiza rwurubyiruko rwiteje imbere ðŸ™ðŸ‘ðŸ‘
Murakoze cyane